Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROUmutungo wa Mathieu Flamini uzita izina umwana w’ingagi, ukubye uwa Cristiano inshuro...

Umutungo wa Mathieu Flamini uzita izina umwana w’ingagi, ukubye uwa Cristiano inshuro zirenga 25

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe ya Arsenal, Mathieu Flamini, uri mu bantu 20 bazita amazina abana b’ingagi mu Rwanda ku wa Gatanu, ari mu bahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru batunze akayabo, ndetse umutungo we ukubye inshuro ziri hejuru ya 40 uwa Cristiano Ronaldo.

 

Flamini yakiniye amakipe nka Arsenal yo mu Bwongereza, AC Milan yo mu Butaliyani, Crystal Palace yo mu Bwongereza na Getafe yo muri Espagne.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41, yari mu bakinnyi batozwaga n’umutoza Arsène Wenger gusa ubu ni rwiyemezamirimo mu birebana n’ibinyabutabire, aho afite ikigo cy’asaga miliyari 20 z’Amapawundi.

Ni ikigo yashinze nyuma yo gukina umupira w’amaguru, cya GFBiochemicals. Iki kigo kikaba cyita ku gukora imiti no gutunganya ibikomoka ku bisigazwa by’ibimera.

Bivugwa ko iki kigo yatangiye mu 2008 afatanyije na mugenzi w’umushoramari ukomoka mu Butaliyani Pasquale Granata, gifite agaciro ka miliyari 30 z’Amapawundi, uyu mukinnyi akagiramo 60%.

Bibaye ari impamo yaba ari umwe mu ba-sportifs batunze agatubutse ku Isi, dore ko kizigenza Cristiano Ronaldo atunze miliyari 1,08 z’Amapawundi.

Aka kazi kandi akora ka buri munsi yakifashishije ajya gukora ubuvugizi mu birebana no kwita ku bidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nk’uko yabiganirije ikinyamakuru The Times.

Ati “Ubwo nari mfite imyaka itanu naravuze ngo ‘ndashaka kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru’. Abantu barambwiye ngo byishyire mu mutwe birashoboka.”

“Icyo bisaba ni ukubikunda kandi ugahozaho. Ni cyo cya ngombwa iyo ugiye gukinira imbere y’abantu bari muri za miliyoni, iyo uri rwiyemezamirimo cyangwa umuyobozi mukuru w’ikigo uyoboyemo abantu barenga 1000. Uhora ku gitutu kandi ukamenya kubana na buri umwe.”

Flamini ukomoka mu Bufaransa avuga ko ibyo yashoyemo imari atari ibintu yakuze akunda, ariko kubera kubiha agaciro biri mu byo akora cyane uyu munsi.

Yagize ati “Nkiri umunyeshuri nangaga kuvuga Icyongereza, ndetse iyo kenshi badusabaga kukivuga narihishaga. Gusa ubu ni cyo mvuga ahantu hose ku kigero cya 90%. Nari mubi mu masomo y’ubutabire, ariko ubu ni cyo kigo nyoboye. Ibyo byose mbishobozwa no kugira impinduka.”

“Imihindagurikire y’ikirere ni ikintu kiri kuvugwaho cyane muri iyi minsi. Gusa tumenye ko tudakwiriye kwita ku Ishyamba rya Amazon ryonyine, ahubwo twite cyane ku buzima bwacu.”

Flamini yizera ko umupira w’amaguru watanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’iki kibazo, aho bahitamo gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, gukoresha ingufu zisubira, kurya ibikomoka ku bihingwa kandi bakabwira abafana gukora ingendo mu buryo butangiza.

Uyu azaba ari kumwe n’abandi bahoze bakina umupira w’amaguru, bazaba bari mu Kinigi ahazabera umuhango wo Kwita Izina ari bo, Javier Pastore, Michael Garcia na Bakary Sagna.

Mathieu Flamini yabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments