Umuhuzabikorwa w’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko Willy Ngoma afatwa nk’intwari bityo ibikorwa yakoreye igihugu bimugira umuntu udapfa.
Ni nyuma y’inkuru zavuzwe ko Lt. Col Willy Ngoma yishwe arashwe na drone za FARDC ku bitero byabereye Rubaya.
Corneille Nangaa, mu buryo bwo gusubiza abibazaga ko uyu musirikare mukuru mu mutwe wa AFC/M23 yapfuye, yavuze ko Ngoma ari umuntu udapfa.
Ati ” Uri umuntu udapfa kubera ibyo wakoreye igihugu .”
Nangaa yavuze ko nyuma y’ibitero bitandukanye bagabweho, bagiye gukora ibishoboka byose bisubize Kisangane kugera Katanga.
Mu buryo busa n’ubuzimiza nko kuza kwihorera ku rupfu rwa Ngoma, yavuze ko bagiye kugaba ibitero bigera Katanga.
Ati ” Willy Ngoma ari mu buzima . Ariko arapfira Lemete 10e Kabuya . Nyuma y’ibitero turasubira inyuma tujye kubohora Kisangani kugera Katanga. Igihe kirageze ngo tuganire n’abaturasa , bakatwica amanywa na nijoro.”
Nangaa yahishuye ko bagiye kugaba ibitero mu Mujyi wa Uvira , ubusanzwe bari baravuyemo ku busabe bw’umuhuza ari we Amerika.
Ati ” Ubutegetsi bwa Kinshasa ntabwo bwubahirije agahenge . Ibi biradusaba kurinda abaturage bacu. “
Akomeza ati ” Ejo ni Uvira .”
Uyu mutwe mu bihe bitandukanye wavuze ko ubutegetsi bwa RDCongo buri kurenga ku masezerano y’amahoro agena guhagarika imirwano.
Ibi RDC yabirenzeho , ihamagaza abacanshuro ndetse biravugwa ko ingabo za Angola zamaze kwinjira mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23


