Umuyobozi w’akarere ka Luweero muri Uganda, Erastus Kibirango, ari gukorwaho iperereza nyuma y’aho agaragaye akoresha imodoka ya Leta ubwo yari ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Kibirango yitabye ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha mu ntara ya Savannah, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ahatwa ibibazo kuri iyi myitwarire inyuranyije n’itegeko rigenga ibikorwa by’amatora n’ibifitanye isano na byo.
Umuvugizi wa Polisi muri Savannah, Sam Twineamazima, yatangaje Kibirango yagaragaye akoresha imodoka ya Leta mu bikorwa byo kwamamaza Bobi Wine byabereye mu bice bitandukanye bya Luweero.
Twineamazima yasobanuye ko iyi modoka yambuwe Kibirango, mu gihe Polisi ikomeje iperereza ku cyaha uyu muyobozi akurikiranyweho.
Uyu muyobozi we yasobanuye ko iperereza ari gukorwa riri mu mugambi wa Leta wo kubuza amahwemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe bategereje amatora, kandi ko atigeze ayikoresha ibinyuranyije n’itegeko.
Kibirango yavuze ko atakoresheje iyi modoka nk’uri mu bikorwa byo kwiyamamaza, ahubwo ko yayikoresheje nk’uri muri komite y’akarere ishinzwe umutekano, kuko yari yasabwe gukora ibishoboka kugira ngo umutekano udahungabana mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ati “Ntekereza ko kugaragara kwanjye no gukoresha imodoka ya Leta byari bigamije gufasha mu kubungabunga ituze nk’ugize komite y’akarere ishinzwe umutekano. Sinagaragaye mu modoka ndi mu bikorwa byo kwamamaza.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko nyuma yo kwisobanura, ahasigaye ari abagenzacyaha n’Ubushinjacyaha kugira ngo bishakire ukuri kuzava mu iperereza riri gukorwa.


