Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUmuyobozi wa CDC, Susan Monarez, yakuwemo mu kazi nyuma yo kwanga kwegura,...

Umuyobozi wa CDC, Susan Monarez, yakuwemo mu kazi nyuma yo kwanga kwegura, avuga ko ashingiye ku mabwiriza “atari ashingiye ku bumenyi”

Ku wa Gatatu, tariki 27 Kanama 2025, Perezida Donald Trump ndetse na Minisiteri y’Ubuzima (HHS) batangaje ko Susan Monarez, umuyobozi mushya wa Centers for Disease Control and Prevention (CDC), yakuwemwe ku mirimo ye, nyuma yo kwanga kwegura mu gihe yabaga yasabwe gukora ibyo ahemberwe (urwego rwa HHS).

Amakuru dukesha RT avuga ko Susan Monarez yirukanywe kubera kutavuga rumwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubuzima, Robert F. Kennedy Jr, ku bijyanye na politiki y’inkingo.

Kennedy Jr ashyigikiye ko amabwiriza arebana n’inkingo za Covid-19 avugururwa, by’umwihariko CDC igahagarika gutanga inama zigaragaza ko zishobora guhabwa abagore batwite n’abana badafite ibibazo by’ubuzima.

Avuga ko izi nkingo zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA zidatanga umusaruro mu kurwanya COVID-19, kandi zishobora gutera ibindi bibazo by’ubuzima.

Ashaka kandi ko akanama ngishwanama ka CDC ku bijyanye n’inkingo gaseswa, bamwe mu bakagize bagasimbuzwa abemera uyu murongo we.

Ibivugwa na Kennedy Jr ntabyemeranyaho na Susan Monarez ushimangira ko biri mu mpamvu za politiki, kandi ko izi nkingo zifasha abari mu byago barimo abagore batwite n’abana.

Uku kutumvikana kwatumye Minisiteri y’Ubuzima muri Amerika, mu ntangiriro z’iki cyumweru ifata icyemezo cyo kweguza Susan Monarez, ariko undi arabyanga.

Mu itangazo ryo ku wa 27 Kanama 2025, Umuvugizi wungirije wa White House, Kush Desai, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwirukana Susan Monarez.

Ati “Susan Monarez ntahuje icyerekezo na Perezida Trump cyo kongera guhindura Amerika igihugu gitekanye mu buzima, yirukanywe nyuma yo kwanga kwegura ku bushake bwe.”

Abunganira Monarez mu mategeko, Mark Zaid na Abbe Lowell, bashinje Kennedy gukoresha ibyemezo byo mu rwego rw’ubuzima mu nyungu za politiki, bigashyira mu kaga ubuzima bwa miliyoni z’Abanyamerika.

Monarez akirukanwa, bagenzi be bakoranaga muri CDC barimo Dr. Debra Houry wari umuganga mukuru, Dr. Demetre Daskalakis wayoboraga ibijyanye n’inkingo, Dr. Daniel Jernigan wari ushinzwe indwara zandura na Jennifer Layden wari ushinzwe amakuru, bahise begura mu rwego rwo kwigaragambya.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments