Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yavuye muri Afghanistan aho akomoka, agera ku kibuga cy’indege cya New Delhi mu Buhinde, yihishe mu mapine y’indege.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025. Igice cy’indege yihishemo ni icyo ikunjiramo amapine igihe iri mu kirere kizwi nka ‘Landing gear compartment’.
Nyuma yo kugera i New Delhi, abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege babonye uyu mwana asa n’uzerera yabuze aho agana.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, yavuze ko akomoka mu Mujyi wa Kunduz, mu majyaruguru ya Afghanistan, ashimangira ko yahisemo gukora uru rugendo ari mu mapine y’indege kubera amatsiko.
Yavuze ko yashakaga kujya i Tehran muri Iran, ariko aribeshya ajya mu mapine y’indege ijya mu Buhinde.
Inzego z’u Buhinde zaje kurekura uyu mwana, zimutegera indege imusubiza i Kabul.