Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUmwana w’uwashinze Hamas ntiyemera ishingwa rya Leta ya Palestine

Umwana w’uwashinze Hamas ntiyemera ishingwa rya Leta ya Palestine

Mosab Hassan Yousef, umuhungu wa Hassan Yousef uri mu bashinze Umutwe wa Hamas yatangaje ko Leta ya Palestine itazigera ibaho kubera ko ari Leta y’impimbano itari iya nyayo.

 

Ibi yabitangaje nyuma y’aho ibihugu bitandukanye ku Isi bitangiye kugaragaza ko byemeye Leta ya Palestine nk’igihugu ndetse na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iherutse gushinja Israel gukora Jenoside muri Gaza.

Mosab Hassan Yousef yakuriye muri Gaza, aba umuntu w’ingenzi muri Hamas ariko nyuma aza gutangira gukorana n’Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza muri Israel mbere yo guhungira muri Amerika.

Mosab Hassan Yousef arwanya Hamas na Palestine mu buryo bweruye, akarwanya n’igitekerezo cy’uko Palestine yagirwa leta.

Yavuze ko ubukangurambaga bwa “Palestinianism”, ari nk’uburyo bw’ubugizi bwa nabi hisunzwe politiki no kwigira abababaye kurusha abandi, nyamara bimakaza imyizerere ibangamira Israel n’Isi muri rusange.

Yakomeje avuga ko Palestine na Hamas ari kimwe ndetse asaba abaturage bari mu duce tugenzurwa na Hamas kwemera guhara ubwengihugu bwabo kugira ngo bashobore gutsinda.

Mu mpera z’iki cyumweru ibihugu birimo u Bwongereza, Canada, Australia na Portugal byemeje ubwigenge bwa Palestine mbere y’uko habaho Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments