Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUmwe mu bagaragaye batema umuturage yafashwe

Umwe mu bagaragaye batema umuturage yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusore umwe muri batatu bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.

 

Polisi yasobanuye ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge tariki ya 11 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa 12 Nzeri, yatangarije ku rubuga rwa X iti “Turabamenyeshe ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”

Image

Bivugwa ko abagaragaye batema uyu muturage ari abajura bashakaga kumwambura ibyo yari afite.

Polisi yatangaje ko umwe muri aba bantu yatawe muri yombi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments