Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, The Ben yakeje Massamba Intore ndetse anakomeza kumufata mu mugongo kuko uyu muhanzi mu njyana gakondo aherutse gupfusha umubyeyi we.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyamba, The Ben yagize ati “Massamba uri urumuri rutumurikira, Imana ijye ikomeza kukuturindira.”
Ni ubutumwa uyu muhanzi yahaye Massamba Intore uri mu bihe bitamworoheye cyane ko akomeje ikiriyo cyo kuzirikana umubyeyi we uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize ndetse banitegura umuhango wo kumuherekeza uteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2025.
Ku rundi ruhande ariko, The Ben afata Massamba Intore nk’umubyeyi we mu muziki cyane ko uyu muhanzi aherutse kwizihiza imyaka 40 amaze mu buhanzi mu gihe undi we nta na kimwe cya kabiri aragira.
Kuba batangana mu myaka ndetse no mu y’ubuhanzi, ntabwo bikuraho ko The Ben na Massamba Intore bubatse ubushuti bukomeye.
Mu minsi ishize Massamba Intore ni umwe mu bari batumiwe mu rugo kwa The Ben uherutse kwakira inshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kubereka imfura ye.
Massamba Intore, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 amaze mu buhanzi, aherutse kumurikira abakunzi be album ye nshya yise ‘Mbonezamakuza’ igizwe n’indirimbo 25.
Ni album Massamba Intore yasohoye nyuma y’igihe gito akoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki na 30 ishize igihugu kibohowe mu rugamba na we yagizemo uruhare, ‘30/40 y’Ubutore’.