Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUrujijo ku mpamvu igiye guhuza abasirikare bakuru ba Amerika

Urujijo ku mpamvu igiye guhuza abasirikare bakuru ba Amerika

Minisiteri y’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumijeho inama idasanzwe izahuza abasirikare bose bakuru b’icyo gihugu barimo n’abari hirya no hino ku Isi ku birindiro by’Ingabo z’icyo gihugu.

 

Icyatumye iyi nama itumizwa ntabwo cyatangajwe gusa ikizwi ni uko inama nk’iyi ari ikintu kidasanzwe kuko idakunze kubaho, n’iyo ibaye igakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Igisirikare cya Amerika gifite uburyo bw’ikoranabuhanga rihambaye rya ’video conference’ ryifashishwa iyo abayobozi bakuru mu ngabo bifuza kuganira n’abandi bayobozi babakurikiye bari muri Amerika, yaba muri White House cyangwa se ku cyicaro cya Minisiteri y’Intambara.

Abayobozi mu ngabo batumijwe ni abafite ipeti rya Brig Gen no kuzamura, bitekerezwa ko babarirwa muri 800 mu byiciro byose by’Ingabo za Amerika.

Perezida Trump yavuze ko iyi ari inama igamije kuganira bisanzwe, gusa benshi bavuga ko ishobora kugaruka ku ngingo zirimo impinduka mu gisirikare zikomeje kuvuza ubuhuha, cyane ko Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth aherutse gutegeka ko abasirikare bakuru bagabanywaho 20%.

Izindi ngingo zirimo intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, ubufatanye n’u Burayi muri ibi bihe bidasanzwe n’izindi ngingo zitandukanye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments