Urukiko Rukuru rwanze kwakira ikirego cya Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, wihannye Inteko y’abacamanza yari igiye kuburanisha urubanza rwe mu mizi agaragaza ko atayitezeho ubutabera.
Urukiko rwasobanuye ko impamvu z’ubwihane bwe zinyuranye n’ibiteganywa n’itegeko bityo ko iyo nteko igomba gukomeza kuburanisha urubanza rwe.
Ingabire Victoire yihannye Inteko y’Abacamanza batatu baburanisha abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi barimo Sibomana Sylvain ku wa 2 Nzeri 2025 nyuma y’uko akozweho iperereza ku byagaragajwe mu iburanisha.
Mu nyandiko ya Me Gatera Gashabana na Me Gashema Félicien bunganira Ingabire Victoire, basobanura ko impamvu z’ubwihane bw’uwo bunganira, zishingiye ku kuba inteko y’abacamanza batatu baburanisha urwo rubanza, yarafashe icyemezo kikaba cyaratumye akurikiranwa kandi bigakorwa ako kanya, bakumva nta butabera yabona.
Ikindi bagaragaza ni uko nyuma y’icyo cyemezo, bagarutse nk’inteko igomba kuburanisha Victoire Ingabire kandi ngo binyuranyije n’ingingo ya 103 y’itegeko ryerekeye imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubugetsi.
Iyo ngingo itegeko ko umucamanza ushobora kumwihana iyo yigeze kugira icyo akora cyangwa atanga inama kuri urwo rubanza ruburanishwa.
Bakavuga ko kuba iyo nteko yaramufasheho icyemezo, ikavuga ko itanyuzwe n’ibisobanuro bye ubwo yabazwaga, bumva itamuburanisha kuko nta cyizere bafite cy’uko Ingabire yahabwa ubutabera.
Hifashishijwe urubanza rwa Uwamwezi Marie Claire rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu 2024, aho yihanaga umucamanza kuko yabanje kubagira inama yo kumvikana ariko undi akabyanga, urukiko rwasanze ibyakozwe mbere y’iburanisha bitaba impamvu impamvu y’ubwihane.
Rugaragaza ko kuba hari icyemezo cyafashwe n’Inteko Iburanisha urubanza rwa Ingabire bihereye ku byagaragajwe muri uru rubanza, bigatuma Ingabire Victoire akurikiranwa, bitafatwa nk’aho iyo nteko yigeze kugira icyo ivuga kuri urwo rubanza mbere y’uko ruburanishwa ahubwo ari icyemezo cyerekeranye n’imigendere y’iburanisha bityo bikaba bitaba impamvu yo kwihana Inteko Iburanisha uru rubanza.
Urukiko kandi rwifashishije urundi rubanza rw’uwitwa Kanyombya Robert, ku bijyanye no gusuzuma niba abacamanza bagize iyo nteko barigeze kuba abacamanza mu rubanza aho na we yari yihannye abacamanza.
Icyo gihe Urukiko rwasobanuye ko urubanza ruvugwa ari uruburanishwa igihe hatangwa ikirego cy’ubwihane umuntu ashobora kuba yaragiyemo nk’umucamanza mbere, akarufatamo icyemezo, ku buryo habaho gutinya ko atahindura umurongo icyo gihe yari yafashe.
Urukiko Rukuru rero rusanga icyemezo cyafashwe cyo gutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza kuri Ingabire ruhereye ku byagaragajwe mu iburanisha, nta mpungenge z’uko byatuma habaho gutinya ko Inteko yahindura umurongo yafashe dore ko itari yumva ibisobanuro ku ruhande rwa Ingabire Victoire ku byaha bivugwa ko biri muri iyo dosiye.
Urukiko Rukuru kandi rwashimangiye ko ibyo bihuye n’ibyavuye mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenge muri 2023, icyo gihe rwatanze umurongo w’uko ababuranyi batemerewe kwihana abacamanza bashingiye gusa ku gukeka ko bashobora kubogama, ahubwo ko bagomba kugaragaza impamvu n’ibimenyetso bifatika byerekeye koko uko kubagama kwabo bakemanga.
Muri uru rubanza rwa Ingabire Victoire, Urukiko rusanga ibyo ababumwunganira bavuga, byahuzwa n’umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuko icyemezo cyafashwe ari icy’agateganyo kuko Ingabire ataraburana mu mizi ngo yiregure ku byaha aregwa, kandi nta cyemezo kiramufatirwa mu mizi bityo akaba nta mpamvu ifatika cyangwa ibimenyetso byerekana kubogama Inteko yaba yaragaragaje mu buryo yagiramo impungenge ko icyemezo kizamufatwaho cyaba kibogamye uretse kubivuga no kubikeka gusa.
Kubera izo mpamvu zose, Urukiko Rukuru rwa Kigali rusanga impamvu z’ubwihane zatanzwe na Ingabire Victoire n’abamwunganira mu mategeko, bihana inteko y’abacamanza bamuburanisha, zidahuye n’ibiteganywa n’itegeko bityo ikirego kikaba kitagomba kwakirwa.
Rwashimangiye ko abacamanza bafite iyo dosiye bagomba kuguma muri urwo rubanza.
Rwemeje ko ikirego cyo kwihana inteko iburanisha Ingabire Victoire kitakiriwe.
Kwihana inteko cyangwa umucamanza biba bisobanuye ko wanze ko bakuburanisha.
Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru atari ukuri cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ibihugu by’amahanga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha birimo gukora imyigaragambyo no kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi bitandukanye.