Nyuma y’uko ku wa kabiri abonanye na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo, ku wa kane akabonana na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uyu munsi agasura inkambi ya Nkamira mu Rwanda, umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ku isi (HCR) yerekeje i Goma kubonana n’abakuriye AFC/M23.
Filippo Grandi avuga ko impunzi z’Abanye-Congo ziba muri iyo nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, zishaka gutaha “niba hari amahoro n’umutekano”.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Grandi yavuze ko yaganiriye n’abategetsi ku kamaro ko gufatirana ibikorwa bigamije kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC birimo kuba muri iki gihe, kugira ngo impunzi zitahuke.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC impande zombi zashyizeho umukono i Washington DC mu mpera ya Kamena (6) uyu mwaka, agaruka no ku itahuka ry’impunzi za buri gihugu.