Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,5% rugera kuri 6,75%, nyuma y’uko rwari rumaze igihe rudahinduka, isobanura ko bigamije kurinda ko umuvuduko w’ibiciro ku masoko warenga igipimo cyo hagati ya 2% na 8% cyiyemejwe.
Umuvuduko w’ibiciro ku masoko muri Nyakanga wari kuri 7,3% uvuye kuri 7% mu kwezi kwari kwabanje. BNR isobanura ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka, uyu muvuduko utigeze urenga igipimo cya BNR kuko wagumye hagati ya 2% na 8%.
Imibare ya BNR igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzaba uri hafi kuri 7,1% uyu mwaka na 5,6% mu 2026.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko urwunguko rwa BNR rwongerewe rukagera kuri 6,75 % ruvuye kuri 6,50%, nk’ikigero banki ibonako kizafasha mu kugumisha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu mbago ngenderwaho.
Ubukungu bwarazamutse
BNR isobanura ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, kuko bwiyongereye ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya mbere cya 2025, aho bwazamutseho 7,8%.
Iri zamuka ryaturutse ku kwiyongera k’umusaruro w’urwego rwa serivisi n’uw’urw’inganda hamwe n’umusaruro uringaniye wabonetse mu buhinzi.
BNR isobanura ko nubwo hagaragara ihindagurika mu ngamba z’ubucuruzi mpuzamahanga, ibipimo by’ubukungu bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya kabiri cya 2025, ahanini biturutse ku kwiyongera kw’ibikorwa byo mu rwego rwa serivisi n’urw’inganda.
Hagati aho icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyaragabanutse biturutse ku kwiyongera kw’ibyoherejwe mu mahanga. Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kazamutseho 15,5%, biturutse ahanini ku musaruro mwiza w’ikawa no kwiyongera kw’amabuye y’agaciro yoherejwe, hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bitari ibimenyerewe nako kazamutse ku kigero cyo hejuru, kingana na 31,1% biturutse ahanini ku mavuta yo guteka yatunganyirijwe mu nganda n’ifu y’ingano.
Ibitumizwa mu mahanga bicuruzwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda byo byagabanutseho 13,2% biturutse ku igabanuka ry’ibikenerwa mu karere.
Agaciro k’ibitumizwa mu mahanga ko kazamutse biringaniye ku kigero cya 3,3% biturutse ku kwiyongera kw’ibiribwa byatumijwe hanze birimo nk’ibigori n’amavuta yo guteka atumizwa n’inganda ziyatunganya, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibinyabiziga.
Ibi byatumye icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga kigabanukaho 2,9% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ugererangije n’igihembwe cya kabiri 2024.