Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUSA: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Trump cyo gushyira hanze ikirego cya...

USA: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Trump cyo gushyira hanze ikirego cya Epstein

Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanzuro wo gutera utwatsi icyifuzo cya Minisiteri y’Ubutabera cyo gushyira hanze ibikubiye mu kirego cya Jeffrey Epstein.

 

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yari yasabye ko amakuru yose akubiye mu kirego cy’uyu mugabo ashyirwa hanze, nyuma y’uko byagiye bivugwa ko hari abayobozi bakomeye barimo na Perezida Trump bakigaragaramo.

Umucamanza Richard Berman yavuze ko amakuru akubiye mu kirego adafite agaciro gahambaye ugereranyije n’ibikubiye mu madosiye y’iperereza n’ibindi bimenyetso Minisiteri y’Ubutabera ifite.

Ati “Amakuru ari mu nyandiko z’ikirego cya Epstein nta gaciro kanini afite ugereranyije n’amakuru yavuye mu iperereza kuri Epstein n’ibindi bimenyetso biri mu maboko ya Minisiteri y’Ubutabera.”

Iki cyemezo ni icya gatatu gifashwe n’urukiko gitera utwatsi ibyo gushyira hanze inyandiko z’ikirego cya Epstein.

Berman yavuze ko indi mpamvu ituma ikirego cya Epstein gikomeza kugirwa ibanga ari bumwe mu buryo gukumira ko abayivugwamo byabagiraho ingaruka, cyangwa kubarindira umutekano.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments