Alice Weidel, umwe mu bayobozi b’ishyaka rya Alternative for Germany (AfD) ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage, yashinje ibihugu by’i Burayi kuba indyarya mu kibazo cya Ukraine, avuga ko hari hashize igihe batemera inzira ya dipolomasi mu gukemura ikibazo cy’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ariko ubu bakaba bari gusingiza Trump uyimirije imbere.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ku wa Mbere Perezida Trump yagiranye ibiganiro na Zelenskyy ndetse n’abayobozi batandukanye b’ibihugu by’i Burayi, barimo Chancellier w’u Budage, Friedrich Merz, ibiganiro byabaye nyuma y’iminsi ibiri uwo mukuru w’igihugu ahuye na Putin muri Alaska.
Yagize ati “Abantu bamwe bamaze imyaka itatu n’igice banga inzira ya dipolomasi bayita ko idashoboka, ubu ni bo bari gusingiza Trump ku bw’umuhate wa dipolomasi…Ubwo ni uburyarya no kwiyemerera gutsindwa kwabo.”
Yongeyeho ati “Ibyo Trump yatangiye, ni byo abayobozi b’i Burayi, by’umwihariko ab’u Budage, bakwiye kuba barakoze kera cyane, birimo gushyiraho uburyo bwo kuvugana n’u Burusiya mu gushakisha inzira zatuma intambara ihagarara.”
Nyuma y’ibiganiro byabereye muri White House, ibyo biro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko amasezerano arambye y’amahoro ashobora gushoboka, ukurikije ibyaganiriweho.