Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare, amaduka, ibigo by’ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza saa kumi z’igitondo.
Bikubiye mu mabwiriza agenga ibikorwa by’bucuruzi bujyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) igiye kumara iminsi umunani ibera mu Rwanda.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, mu gihe aya mabwiriza mashya yo atangira gukurikizwa kuri uyu wa 19 Nzeri 2025.
Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane, mu gihe Kigali izaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.
Amabwiriza ya RDB yari asanzwe yasabaga ko abafite utubari n’utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba gufunga saa saba z’ijoro guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo gushyigikira iri rushanwa no gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda.
RDB yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira abakinnyi, abafana n’abashyitsi baturutse imihanda yose y’ Isi bazitabira iri rushanwa.
Mu itangazo yashyize hanze, RDB yagize iti “Amaduka, ibigo by’ ubucuruzi bunyuranye, resitora, utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora kugeza Saa Kumi z’igitondo muri iki gihe.”
Yakomeje ivuga ko “Amabwiriza asanzwe akurikizwa, arimo ayo kugabanya urusaku no kudatanga cyangwa kutanywa inzoga ku bantu bari munsi y’imyaka 18, aracyariho kandi agomba kubahirizwa.”
RDB yibukije abakiliya bose ko bakwiye kunywa mu rugero kandi bakareka gutwara ibinyabiziga basinze, iti “Inzoga ntizigomba gutangwa ku muntu ugaragara ko yasinze.”
RDB, ku bufatanye n’izindi nzego za Leta zibishinzwe, izagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza. Abatazayubahiriza bazabibazwa hakurikijwe amategeko.
Uretse RDB na Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare amashuri y’inshuke kugeza ku makuru na kaminuza azaba ahagaritse ibikorwa hagamijwe imigendekere myiza y’irushanwa.