Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yahishuye uburyo yahunze igihugu nk’umujura

Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine yahishuye uburyo yahunze igihugu nk’umujura

Dmytro Kuleba wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukarine yahishuye uburyo nyuma yo kwirukanwa muri izo nshingano na Perezida Volodymyr Zelensky, yavuye mu gihugu nk’umujura ubu akaba ari mu buhungiro mu mahanga.

 

Kuleba kuri ubu uri muri Pologne yavuye muri Ukraine ku itariki 8 Nzeri 2025 nyuma y’umwaka avuye muri Guverinoma y’icyo gihugu kuko yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri Werurwe 2020 kugeza muri Nzeri 2024.

Hatangajwe ko yeguye ariko bivugwa ko byari ku gitutu cya Perezida Zelensky wamushinjaga kudakora ibihagije ngo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeze guha intwaro Ukraine.

Kuleba yabwiye Ikinyamakuru Corriere della Sera ko yavuye muri Ukraine asa n’uwihisha mbere y’amasha make ngo we n’abandi banyapolotiki muri Ukraine bashyiriweho igihe cyo kutemerwa kuva mu gihugu.

Yagize ati “Sinigeze ntekereza ko nshobora guhunga iguhugu cyanjye nk’umujura nijoro.”

Zelesnky yahishuye ko itegeko rikumumira kuva mu gihugu rimureba we n’abandi bantu 20 bahoze muri politiki ya Ukraine.

Yavuze ko rishingiye ku kuba nta bagabo bari mu myaka yo kujya ku rugamba bagomba kuva mu gihugu muri iki gihe Ukraine iri mu ntambara ariko abibona nk’impamvu za politiki kuko we n’abo bagenzi be n’ubundi atari bo benda kujya mu gisirikare.

Yagaragaje ko ahubwo Perezida Zelensky n’abo bakorana ibyo babikoze bagamije gukomanyiriza abo banyampolitiki ngo hatazagira ujya hanze y’igihugu akaba yavuga ibyo ubutegetsi bwa Ukraine budashaka.

Yagaragaje ko ariko iyo myumvire irimo kudashyira mu gaciro kuko kuba umunyapolitiki yajya hanze y’igihugu cye bitamugira umwanzi wacyo.

Nubwo Kuleba yatangaje ibyo ariko, abakozi be bashinzwe itumanaho bavuze ko Corriere della Sera y’Abataliyani yamwumvise nabi kuko atavuye mu gihugu burundu ngo ahubwo yahavuye yabiteguye kandi azasubirayo ku itariki 20 Nzeri uyu mwaka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments