Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUyu munsi hashize imyaka 28 FDLR yiciye impunzi i Mudende

Uyu munsi hashize imyaka 28 FDLR yiciye impunzi i Mudende

Ku wa 22 Kanama 1997, ALIR (ubu yitwa FDLR) yagabye ibitero ku nkambi y’impunzi z’Abatutsi b’Abanyekongo i Mudende mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ihasiga abasaga 1,000 bishwe mu gihe inkambi yari icumbikiye abarenga 8,000.

Kugeza n’uyu munsi, abacitse ku icumu bakomeje kuba mu nkambi z’impunzi mu Rwanda no mu Buganda, bategereje gutaha iwabo mu gihe FDLR yaba isenyutse burundu. Amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Leta y’u Rwanda na RDC i Washington yongereye icyizere cy’uko ibyo bishoboka, ariko bikazashingira ku gucika kwa FDLR no guhagarara kw’ubwicanyi bwibasira Abatutsi muri Congo.

FDLR imaze imyaka isaga 30 ikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Congo, birimo kwica abaturage, gusahura, gusambanya abagore ku gahato no gusenya ubuzima bw’Abatutsi b’Abanyekongo. Yagize uruhare mu bwicanyi bwa Gatumba mu 2004 no mu rupfu rw’Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo mu 2021.

U Rwanda rucumbikiye hafi impunzi 100,000 z’Abatutsi b’Abanyekongo, mu gihe izindi zahungiye mu Buganda, Kenya, Burundi n’ibindi bihugu byo ku isi. Bose bahuriye ku nzozi zo gusubira iwabo mu mutekano.

Inzira y’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari izagerwaho ari uko FDLR isenyutse burundu, ku bushake cyangwa ku gahato.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments