Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAVital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yeguye

Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, yeguye

Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

 

Umwuka mubi wari ukomeje gututumba mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’uko abadepite barenga 200 bashyize umukono ku nyandiko isaba kweguza bamwe mu bayobozi bayo uretse Visi Perezida wa Mbere n’uwa Kabiri.

Ku rundi ruhande abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bo basanga ukwegura kwa Vital Kamerhe bisa no kumwigizayo ngo abone uko ahindura itegeko Nshinga.

Umuryango Ijwi ry’Abatagira kivugira (VSV), yagaragaje ko ibibazo bya Politiki bikomeje kubera mu Nteko ishinga Amategeko ya RDC bishobora kudindiza ikemurwa ry’ibibazo birimo iby’umutekano muke mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Wasabye abari mu Nteko Ishinga amategeko gukorana ubushishozi kugira ngo ibibazo bigaragaramo bikemurwe mu maguru mashya.

Vital Kamerhe yaherukaga kwitaba akanama k’agateganyo gashinzwe gusuzuma impapuro zimurega we n’abandi bayobozi bane b’Ibiro ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri, asubiza ibibazo yabazwaga ashize amanga.

Ako kanama kayobowe na Depite Peter Kazadi wa UDPS rya Tshisekedi kashyizweho ku wa Gatatu ushize mu nama y’inteko rusange.

Karimo abo mu mitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko nka Jean-Baudouin Mayo (UNC), Gilbert Kankonde (2A-TDC), Vital Banywesize (AFDC-A), Augustin Mulumba Kanza (ATUA) na Célestin Ekoto (UDPS-Tshisekedi).

Abandi bumviswe harimo umwanditsi w’Ibiro, Jacques Djoli, umwungirije Dominique Munongo, Umucungamutungo Chimène Polipoli n’umwungirije Grâce Neema bumviswe ku wa Gatandatu.

Kuri uyu wa 22 Nzeri ni bwo Vital Kamerhe yeguye ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi mike y’uruhuri rw’amakimbirane yazamuwe n’impapuro zatanzwe n’abadepite ba UDPS n’andi mashyaka, bamushinja imicungire mibi no kubangamira igenzura ryakorwaga n’Inteko.

Ukwegura kwa Kamerhe bifunguye inzira y’amatora yihuse y’abagize ibiro by’Inteko bashya mu gihe ku buryo bw’agateganyo biyobowe na Visi Perezida Isaac Tshilumbayi.

Ejo hazaza h’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC haracyari mu rujijo.

Muri Gicurasi 2025 ni bwo Vital Kamerhe yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atowe n’abadepite 371 kuri 407 batoye.

Si ubwa mbere yari agiye kuri uwo mwanya kuko yabikoze kuva mu 2006 kugeza mu 2009.

Uyu munyapolitiki yakoze imirimo itandukanye muri Leta ya RDC, ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, ubwa Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila.

Ku bwa Félix Tshisekedi, yabaye Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo atawe muri yombi mu 2020, akurikiranweho kunyereza miliyoni 50 z’amadolari.

Nyuma y’imyaka ibiri Kamerhe afungiwe muri gereza nkuru ya Makala, yagizwe umwere mu 2022, mu 2023 Perezida Tshisekedi amugira Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ubukungu.

Kwinjira muri iri huriro kwatumye Kamerhe n’ishyaka UNC yashinze rishyigikira kandidatire ya Tshisekedi mu matora yabaye mu mwaka wa 2023. Amajwi yavuye mu mashyaka agize ‘Union Sacrée’ yafashije uyu Mukuru w’Igihugu kubona intsinzi nini y’amajwi 73.47%.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments