Abarwanyi bo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banze ko Brig Gen Gasita Olivier ayobora ingabo z’iki gihugu zikorera mu bice birimo intara ya Kivu y’Amajyepfo, kuko ngo ari Umunyarwanda.
Mu Ukuboza 2024, Perezida Félix Tshisekedi, yagize Brig Gen Gasita umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza mu karere ka gisirikare ka 33.
Ku wa 1 Nzeri 2025, Brig Gen Gasita yagiye muri teritwari ya Uvira gutangira inshingano, ariko abo mu mitwe ya Wazalendo barabyanga, bafunga umuhanda kugira ngo imodoka ye nibageraho bamufate.
Abanyamulenge batuye muri Uvira bagize ubwoba ubwo Wazalendo batangiraga iyi myigaragambyo, baguma mu nzu. Hari amakuru avuga ko basabwe kuva muri uyu mujyi, bitaba ibyo bakazakurwamo ari imirambo.
Kuri Brig Gen Gasita usanzwe ari Umunyamulenge, Wazalendo basabye ko ava muri Uvira, agasubira iyo yaturutse kuko ngo ni Umunyarwanda w’Umututsi wacengeye mu burasirazuba bwa RDC.
Umwe muri aba barwanyi yagize ati “Hano ntabwo dushaka uriya Munyarwanda. Uku mubona ibintu byazambye muri Uvira, biterwa na Gasita wiyita General, Umunyamulenge, Umututsi. Ntitumushaka hano.”
Yakomeje ati “Njyewe nafunze umuhanda, nsaba komanda ku rwego rwa segiteri n’akarere ko twabonana, bakaduha uriya muntu. Ntabwo tuzamwica, tuzamuherekeza aho yaturutse. Abari guhungabanya umutekano muri Congo ni Abanyarwanda.”
Abarwanyi ba Wazalendo batangaje ko bazafunga umuhanda, bahagarike ibikorwa byose byo muri Uvira kugeza igihe ubuyobozi bukuru bw’igisirikare buzabashyikiriza Brig Gen Gasita kugira ngo bamusubize aho yaturutse.
Wazalendo ni ihuriro ry’abarwanyi bamunzwe n’urwango rushingiye ku moko. Aho babonye Umunye-Congo wese wo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita Umunyarwanda uba muri RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 25 Kanama, iri huriro ryahagaritse umuhango wo gushyingura undi Munyamulenge wari ofisiye mu ngabo za RDC, Col Gisore Patrick, wayoboraga batayo y’ingabo muri teritwari ya Punia, intara ya Maniema, bitwaje ko bari gushakisha Abanyarwanda bacengeye igihugu cyabo.
