Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAWhite House yamaganiye kure iby’ibaruwa bivugwa ko Trump yandikiye Epstein

White House yamaganiye kure iby’ibaruwa bivugwa ko Trump yandikiye Epstein

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaganiye kure ibaruwa iherutse kujya hanze bivugwa ko ari iyo Donald Trump yandikiye Jeffrey Epstein mu 2003 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 50.

 

Ni ibaruwa irimo amagambo yanditse mu gishushanyo cy’umugore usa n’uwambaye ubusa, hasi ikaba igaragaraho umukono bivugwa ko ari uwa Donald Trump. Yagiye hanze ku wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, ndetse igarukwaho cyane n’abo mu ishyaka ry’Aba-Democrates.

Irimo amagambo agira ati “Isabukuru nziza, nkwifuriza ko buri munsi mushya wajya uba uw’irindi banga ryiza.”

Iyi baruwa ifatwa nk’ikimenyetso simusiga ku mubano Trump yari afitanye na Epstein wahamijwe ibyaha byo gusambanya no gucuruza abagore n’abana b’abakobwa.

Mu butumwa Karoline Leavitt ushinzwe itumanaho muri White House yashyize hanze, yavuze ko iby’iyi baruwa ari ibihuha.

Ati “Nk’uko maze igihe kinini mbivuga, birigaragaza ko Perezida Trump atigeze ashushanya iki gishushanyo, nta nubwo yigeze agishyiraho umukono we.”

Undi wamaganiye kure iby’iyi baruwa ni Visi Perezida J.D. Vance, wanditse ko iki ari ikinyoma kidakwiriye kugira uwo kirangaza.

Jeffrey Epstein yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi, abifashijwemo na Ghislaine Maxwell bigeze gukundanaho na we waje gukatirwa mu 2021.

Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y’ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo.

Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y’abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n’abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.

Kuva Perezida Trump asubiye ku butegetsi yatangiye kuvugwa cyane muri dosiye ya Epstein, ashinjwa ko nawe yaba afite uruhare muri ibi byaha. Ni ibintu yanashinjijwe na Elon Musk wahoze ari inshuti ye.

Elon Musk avuga ko Trump akwiriye kureka dosiye ya Epstein ikajya ku karubanda niba ntacyo yikeka.

White House yamaganiye kure iby’iyi baruwa bivugwa ko Trump yandikiye Epstein

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments