Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAXi Jinping na Vladimir Putin bafashwe na hot mic baganira ku kuramba...

Xi Jinping na Vladimir Putin bafashwe na hot mic baganira ku kuramba no kudapfa

Mu birori byo kwizihiza imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y’isi irangiye byabereye i Beijing, Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin bafashwe n’ijwi rya hot mic baganira ku buzima burambye no ku gusimbuza ibice by’umubiri. Byabaye mu gihe bombi bari kumwe na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, mu kugaragara kwabo bwa mbere bari kumwe mu ruhame, bayobora itsinda ry’abayobozi 27 b’isi bitabiriye akarasisi ka gisirikare kabereye ku rubuga rwa Tiananmen.

Umusemuzi wa Xi yumvikanye abwira Putin ati: “Kera kubona umuntu ugeze ku myaka 70 byari ibintu bidakunze kubaho, ariko ubu bavuga ko iyo ugeze kuri 70 uba ukiri umwana.”

Umusemuzi wa Putin yahise asubiza mu rurimi rw’Igishinwa ati: “Ubu iterambere rya biotechnology rizatuma abantu bashobora guhora basimbuza ibice by’umubiri, bakarushaho gusa n’abato uko imyaka ishira, ndetse bashobora no kugera ku kudapfa.”

Nyuma, Xi wagaragaraga ari hanze ya kamera yongeyeho ati: “Hari abavuze ko mu mpera z’iki kinyejana umuntu ashobora kuzabaho imyaka igera ku 150.”

Kim Jong Un, ukekwa ko afite imyaka 41, yabonetse aseka areba bagenzi be bakuze, ariko ntibyamenyekanye niba amagambo yose yasobanuwe mu rurimi rwe.

Nubwo byashoboraga kuba ikiganiro gisanzwe, amagambo ya Xi na Putin yafashwe nk’afite uburemere bwihariye kuko bombi bamaze kugaragaza ubushake bwo kuguma ku butegetsi igihe kirekire. Xi yabaye Perezida kuva mu 2013, ahabwa manda ya gatatu mu 2023 nyuma yo gukuraho umupaka wa manda ebyiri wari mu itegekonshinga, ndetse ntaragaragaza uzamusimbura. Putin we amaze imyaka irenga 20 ku butegetsi, kandi itegekonshinga ryongewemo ingingo zimwemerera kuguma ku butegetsi kugeza mu 2036, aho azaba afite imyaka 83.

Putin azwiho inyota yo kuramba, ndetse mu 2024 Uburusiya bwashinze ikigo cy’ubushakashatsi ku kurwanya gusaza cyiswe “New Health Preservation Technologies.” Mu Bushinwa ho, nubwo Xi atagaragaza iyo myumvire cyane, abayobozi b’iki gihugu bakunze kugira ubuzima burebure: Deng Xiaoping yabayeho kugeza ku myaka 92, naho Jiang Zemin agera kuri 96.

Icyakora, gusimbuza ibice by’umubiri ni ingingo ikomeye mu Bushinwa, aho amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu akomeza kuvuga ko ibice bishobora kugifashwa ku bantu bahanishijwe urupfu, nubwo guverinoma yasezeranyije kubihagarika mu 2014. Mu 2023, igihugu cyashyizeho amategeko mashya yo gukaza igenzura no gushishikariza abaturage gutanga ibice by’umubiri.

Ku mbuga nkoranyambaga z’Abashinwa ntihabayeho ibiganiro byinshi kuri ayo magambo bitewe n’isenzura rikomeye.

Putin, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru nyuma y’akarasisi, yemeje ko koko baganiriye na Xi ku buzima burambye ati: “Perezida yabivuze ubwo twajyaga mu karasisi.” Yongeyeho ko uburyo bugezweho mu buvuzi, gusimbuza ibice by’umubiri no kurwanya gusaza, bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kuramba kurusha uko bimeze uyu munsi.

Ati: “Ibi bizagira ingaruka mu mibereho, muri politiki no mu bukungu. Tugomba kubitekerezaho igihe cyose tuvuga ku buzima burambye.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments