Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROYajyaga aduha n’amafaranga ye- Ishimwe rya The Ben kuri Lick Lick

Yajyaga aduha n’amafaranga ye- Ishimwe rya The Ben kuri Lick Lick

The Ben yavuze ko igihe kigeze ngo abantu bazirikane ibikorwa by’abagize uruhare mu iterambere ry’umuziki aho kubyirengagiza bikamera nk’ibitarigeze bibaho.

 

Ibi The Ben yabigarutseho nyuma yo gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bushimira Lick Lick uruhare yagize mu gufasha abahanzi by’umwihariko ku bihangano yakoze byiganjemo ibigikunzwe uyu munsi.

The Ben ati “Lick Lick ni uw’ibihe byose, ibyo wakoreye uruganda ukinarukorera ntibizibagirana mu gihe cyose nkiriho.”

Akomoza ku cyamuteye kwandika ubu butumwa, The Ben yavuze ko ababazwa no kubona ukuntu sosiyete itajya izirikana ibikorwa abantu baba barakoze ngo amazina yabo asigasirwe.

Ati “Natekereje nsanga abahanzi banini uyu munsi bari mu Rwanda abenshi bakozwe na Lick Lick, n’abandi bahari barebeye ku bakozwe nawe. Biratangaje ukuntu dufite umuco wo kwirengagiza cyangwa kwibagirwa ibintu umuntu yakoze […] nasanze ibindi bihugu ari abahanga mu gusigasira ibikorwa by’abantu.”

The Ben yihereyeho, yagaragaje Lick Lick nk’umugabo wakoreraga abahanzi kubera urukundo yabaga afitiye umuziki kurusha kuwushakamo amafaranga.

Ati “Uretse kudukorera imiziki, Lick Lick yaduhaga amafaranga yazaga mu rugo akadutegera ngo tujye kuri studio kandi uko yabinkoreraga niko yabikoreraga abandi nka Meddy, Tuff Gangs, King James n’abandi benshi.”

Ku bwa The Ben asanga igihe kigeze abantu bagasigasira ibikorwa binini abantu baba barakoze ari nayo mpamvu yahisemo gushima Lick Lick.

Kuva atangiye umuziki, The Ben yakunze gukorana na Lick Lick, uyu bakaba baranakoranye bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari barimukiye mu myaka ishize.

Uretse gukorera abahanzi imiziki, The Ben yahishuye ko Lick Lick yajyaga anabafasha mu bijyanye n’amikoro
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments