Umubiligi Remco Evenepoel wabaye umukinnyi wa gatatu mu mateka wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa n’ibihe inshuro eshatu yikurikiranya, ni umwe mu bakinnyi banyuze mu yindi mikino irimo n’umupira w’amaguru.
Ibi yabikoze ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga Shampiyona y’Isi y’Amagare itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI).
Uyu mukinnyi ni umwe mu bafite amateka ahambaye mu mukino wo gusiganwa ku magare, tukaba tugiye kurebera hamwe bimwe mu bigwi afite kuva yatangira gukina.
Remco Evenepoel yavutse tariki ya 25 Mutarama 2000 mu mujyi wa Aalst, kuri Agna na Patrick Evenepoel wakinnye umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga. Yamenyekanye cyane ubwo yegukanaga Grand Prix de Wallonie mu 1993.
Remco Evenepoel yatangiye siporo ku myaka itanu ahereye mu mupira w’amaguru mu irerero rya R.S.C. Anderlecht. Agize imyaka 11 yerekeje muro PSV Eindhoven, gusa nyuma y’imyaka itatu yasubiye muri Anderlecht.
Evenepoel yari umukinnyi mwiza wo mu kibuga hagati ufasha bamyugariro, gusa rimwe na rimwe bitewe n’uko umutoza abishaka akamukinisha ku ruhande rw’ibumoso mu bwugarizi.
Yari impano itegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Bubiligi, dore ko yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 na 16 imikino umunani.
Yari umukinnyi utagira amayeri menshi mu kibuga, ariko abatoza bakamukundira ko ari umwana uzi kuyobora bagenzi be mu kibuga, byatumaga inshuro nyinshi aba kapiteni wa Anderlecht n’Ikipe y’Igihugu mu bakiri bato.
Yatangiye kuva mu mupira w’amaguru yerekeza mu gusiganwa ku maguru. Igihe kimwe afite imyaka 16, yavuye mu kibuga ahita ajya mu isiganwa ryo ku maguru rya Brussels Half-Marathon, asoza ari ku mwanya wa 13.
Mu 2016 yagize imvune ikomeye yo mu rukenyerero bimuviramo gusezererwa na Anderlecht. Mu ntekerezo ze hahise hazamo guhagarika umupira w’amaguru agashaka undi mukino akina, ni ko kwimukira mu gusiganwa ku magare.
Icyo gihe n’Ikipe ya KV Mechelen yifuje kumuha amasezerano y’amezi atandatu ariko arayanga ashimangira ko yamaze kwiyemeza kwiyegurira umukino wo gusiganwa ku magare.
Mu 2017, Evenepoel yatangiye gufashwa n’umutoza Fred Vandervennet wari inshuti ya Se. Icyo gihe yagorwaga no kunyonga no kuyobora igare ari kumwe n’abandi bakinnyi, dore ko amasiganwa 10 ya mbere yakinnye icyenda muri yo atayarangizaga kubera kugwa.
Inshuro yaboneyeho instinzi ya mbere yahise afatiraho, mu 2018 yegukana European Junior Road Cycling Championships haba mu gusiganwa n’ibihe [ITT] no gusiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race].
Ari gusiganwa muri Road Race, hagati ye n’umukinnyi wamukurikiye icyo gihe harimo iminota icyenda n’amasegonda 44. Mu mwaka wakurikiyeho yongeye kwitwara neza atwara UCI Junior muri ibyo byiciro byombi.
Mu 2019, yahawe amasezerano ye ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga, asinyira ikipe y’iwabo ya Deceuninck Quick Step ubu isigaye yitwa Soudal–Quick-Step, Imukinisha itamunyujije mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23.
Mu isiganwa rya mbere yakiniye iyi kipe rya Vuelta a San Juan, Evenepoel yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto mu irushanwa, aba uwa cyenda muri rusange arushwa n’ibihangange nka Julian Alaphilippe na Valerio Conti.
Isiganwa yegukanye bwa mbere mu mateka ye ni Tour of Belgium, muri uwo mwaka kandi wa 2019 yegukana isiganwa ryo ku rwego rw’Isi [World Tour] rya Clásica de San Sebastián.
Evenepoel yegukanye Shampiyona y’u Buriayi ya 2019, bigeze mu masiganwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare muri uwo mwaka, yanga guhatana mu batarengeje imyaka 23, ajya mu cyiciro cy’abakuze. Icyo gihe yatwaye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri.
Kuva icyo gihe yahise aba umukinnyi wo kwitega by’umwihariko mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe [Individual Time Trial- ITT].
Ibi yabigezeho kandi kuko yegukanye icyiciro cyo gusiganwa n’ibihe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mu 2023, mu 2024 no mu 2025. Asigaje inshuro imwe agakuraho agahigo nk’aka Fabian Cancellara waritwaye inshuro enye.
Kugeza ubu kandi ari mu bakinnyi batatu ku Isi bonyine begukanye iri siganwa inshuro eshatu zikurikiranya. Abandi ni Umunya-Australia, Michael Rogers (2003, 2004, 2005) n’Umudage Tony Martin (2011, 2012, 2013).
Mu 2022, yegukanye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu muhanda bisanzwe [Road Race]. Ategerejweho kongera gukora iyo bwabaga akisubiza uyu mwanya ahanganiye na Tadej Pogačar i Kigali.
Uyu ni umwaka wamuhiriye kuko yawegukanyemo n’isiganwa rya La Vuelta, aba Umubiligi wa mbere uryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 1978; yegukanye isiganwa rya Liège-Bastogne-Liège inshuro ebyiri mu 2022 no mu 2023.
Yegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike mu 2024 mu byiciro birimo icyo gusiganwa n’ibihe n’icyo mu muhanda bisanzwe, aba umukinnyi wa mbere w’umugabo ubikoze mu mateka.
Kubera ubuhanga yagaragaje mu 2022, yahawe igare rizwi nka Vélo d’Or. Iri rihabwa umukinnyi w’umwaka wo gusiganwa ku magare.
Mu 2024 ni bwo yakinnye ku nshuro ya mbere isiganwa rikomeye ku Isi rya Tour de France, aba uwa gatatu inyuma ya Tadej Pogačar waritwaye na Jonas Vingegaard wabaye uwa kabiri. Icyo gihe yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto.