Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAYambwiye ko ari njye wari uyikwiriye- Trump avuga kuri Machado wamutwaye Prix...

Yambwiye ko ari njye wari uyikwiriye- Trump avuga kuri Machado wamutwaye Prix Nobel

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko yaganiriye na María Corina Machado, uherutse guhabwa igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, uyu mugore ahamya ko Trump ari we wari ugikwiriye.

 

Perezida Trump yabitangaje ku wa 10 Ukwakira 2025, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri White House, avuga ko Machado uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, yabimubwiye amuhamagaye kuri telefoni.

Trump ati “Uwatwaye Prix Nobel, yarampamagaye ambwira ko igihembo yakiriye ari njye wari ugwikiriye.”

Trump yakomeje avuga ko ibyakozwe na María Corina Machado ari ikimenyetso cyiza ariko ko we atigeze amusaba kukimuharira nubwo avuga ko yashoboraga kubikora.

Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo byatangajwe ko Maria Corina Machado, yahawe Prix Nobel kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro muri Amerika y’Epfo, agace bivugwa ko demokarasi iri mu kaga.

Icyo gihe White House yahamije ko abatanze iki gihembo bashyize imbere politike kurusha amahoro, baha Machado igihembo cyagombaga kuba icya Trump.

Mu masaha 24 yari ashize, Trump yari yashyize inyandiko nyinshi kuri Truth Social, avuga ko akwiye guhabwa iki gihembo kubera amasezerano y’amahoro yashyizweho hagati ya Hamas na Israël yo guhosha intambara muri Gaza, kandi ko ari ukubera uruhare rwe.

Kuva yasubira ku butegetsi, Trump yavuze ko yahagaritse “intambara zirindwi,” zirimo n’iy’u Burusiya bwateje muri Ukraine, mu gihe ikiri gukomeza kugeza ubu.

Maria Corina Machado wo muri Venezuela aherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments