Umuhanzi Yampano, yatangaje ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwashyize hanze amashusho agaragaramo we n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’ibanga, anasobanura birambuye uko uwo arega yayabonye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hasakaye amashusho agaragaramo uyu muhanzi Florien Uworizagwira uzwi nka Yampano n’umukunzi we bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
I
Uyu muhanzi wari utaragira icyo atangaza kuri ariya mashusho, yabwiye ikinyamakuru ibigwi, ko yamaze gutanga ikirego aregamo uwitwa Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo wasakaje ariya mashusho, wayashyize hanze tariki 09 Ugushyingo, akaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Snapchat.


