Abo mu muryango wa Lt Gen Kabandana Innocent n’abo babanye mu gisirikare kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko yari intwari ku rugamba, atabara ubuzima bwa benshi ndetse nyuma akomeza kwigisha urukundo mu Banyarwanda.
Lt Gen Kabandana yavutse mu 1968. Yari mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu kuva mu 1990 zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gen (Rtd) Fred Ibingira babanye mu gisirikare ubwo yari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Lt Gen Kabandana ku wa 9 Nzeri 2025, yavuze ko abenshi bagiye mu gisirikare bakiri bato byari umuhamagaro wo gushakira Abanyarwanda amahoro no kuba mu gihugu bose bibonamo.
Yibukije ko bamwe mu bari ku rugamba bapfuye abandi barakomereka bagira ubumuga bwa burundu, abandi barakomereka byoroheje abandi barakira ariko “icyo twari tugendereye baba abatabarutse, baba abakomeretse burundu, baba ibyo byiciro bindi mvuze cyari iki gihugu kandi cyarabonetse…ibyo yagombaga gukora mu buto bwe byose yarabikoze.”
Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko mu myaka 35 yabanye na Lt Gen Kabandana, ari umwe mu bantu barashwe kenshi ariko agasimbuka urupfu.
Ati “Kabandana ari mu barashwe kenshi. Urupfu rero aho rubera imbwa, …ntabwo rwakabaye rufata Kabandana Umugaba Mukuru w’Ingabo ari hano afite ingabo ayoboye izo ngabo zakabaye zigabwa zigahangana n’urupfu ntirutware Kabandana ariko imbwa irakwiba ukayoberwa uko yakwibye.”
Lt Gen Kabandana yarokotse impfu nyinshi…
Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko ku wa 21 na 22 Ukuboza mu 1990 Kabandana yakomerekeye ahitwa Nkanda, ubu habarizwa mu Murenge wa Kiyombe ubwo umwanzi yabagerahago hagati ya saa Kumi n’Ebyiri na saa Moya bari hagati y’imisozi ibiri kubera umunaniro n’inzara bakanguka babona umwanzi ari kubarasa.
Mu nzira yo guhunga baca muri iyo mikoki Lt Gen Kabandana yarakomeretse bwa mbere ariko ntiyatinda gukira.
Ati “Icyo nenda kubabwira ko rero umuntu apfira umunsi we, uwo munsi Kabandana yagombaga gupfa. Kandi abahaguye bari benshi ariko Kabandana yarakomeretse bisanzwe arakira.”
Yasobanuye ko mu 1991 Ingabo za RPA zirasa mu Ruhengeri, Cyanika na Muremure hose Lt Gen Kabandana yaharwanye ari umusirikare muto ariko “ufite imbaraga nyinshi.”
Muri Gicurasi 1991 umuyobozi w’urugamba yahaye imbunda za machine gun 10 abasirikare bari muri batayo ya Bravo na Mike, kandi zagombaga gufatwa n’umusirikare ufite imbaraga kandi utagira ubwoba. Icyo gihe Kabandana yabaye umwe mu bahawe machine gun.
Izo batayo zombi zagombaga kuva mu birunga zikajya gufunga umuhanda wa Rusumo.

Ati “Aho ni ho namenyeye Kabandana neza rero. Tubaha imbunda nimugoroba, zipfunyitse mu mashashi zigifite amavuta bazisiga, byasabaga abazihawe kugira ngo bagende bazoze bazitunganye ibashe gukora akazi neza. Kabandana amanukana iyo mbunda kuko njye nari umuyobozi abasirikare bandinda hari aho baba bateguye ndaba, abamanukiramo, umwe mu basirikare aramufata ati wowe uraca aha nka nde? Afata ba basirikare [kandi bitwaga ko ari bo bakomeye] arabakubita barahahamuka bariruka.”
Umwe mu bari abarinzi ba Ibingira yagiye kumureba amubwira ko hari umusirikare wasaze akabakubita bose.
Mu gitondo Gen Rtd Ibingira ngo yabajije abasirikare uwaba yakubise abarinzi be, Kabandana ahita abyemera ndetse aravuga ati “bagukunda kuturusha? Bagiye kugira ndabakubita”
Yahamije ko ipeti rya mbere rya Caporal Kabandana yariherewe aho. Mu rugendo rugana ku muri pariki [Iburasirazuba] ku wa 18 Gicurasi 1991, Batayo yari iyobowe na Rtd Gen Ibingira yari imbere, umuyobozi abasaba kuruhuka, Bravo yari inyuma ikarinda umutekano, ariko umwanzi anyura imbere agera ku basinziriye baryamye mu bihuru.
Ati “Twakuwemo n’amasasu menshi, mu basirikare batoya barwanye bagatabara bagenzi babo Kabandana yari arimo. Uko yagasohotse mu gihuru….na machine gun ye atangira kurasa umwanzi nta n’umuyoboye, nta n’umubwiye ngo kora ibi n’ibi kubera iyo mbunda yabaga ifite imbaraga nyinshi bituma abenshi basohoka mu bihuru turisuganya turasa umwanzi. Ndibuka kuri iyo tariki ni bwo Gen Musemakweri yarashwe n’abandi benshi bararaswa.”
Umwanzi yari ahafite ingabo 900 zari zihanganye na batayo y’abantu 200 badafite ibikoresho, bahangana n’ingabo za Leta.
Ku wa 21 Gicurasi Gen Ibingira yarakomeretse ajya kuvurizwa hanze, asubira ku rugamba nyuma y’umwaka n’igice yongera kubana na Kabandana muri batayo imwe.
Icyo gihe Kabandana yari yungirije ushinzwe ibikorwa bya politiki mu mutwe w’ingabo babarizwagamo, akabifatanya no kurwana urugamba.
Ati “Mu 1994 mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Kabandana turi kumwe guhera mu Mutara kuzagera i Butare. Ni umwe mu bantu bajya baboneka kuri izi mbuga nkoranyambaga i Karubamba ateruye umwana w’uruhinja warokotse mu bantu biciwe muri iriya paruwasi.”
Yavuze ko Kabandana yarokotse urupfu rurokokwa na bake cyane mu gisirikare kuko mu 1994 bageze ku Ruhuha mu Bugesera, yerekeje ahari hari Gen Mubarakh Muganga, ajyanye n’imodoka ya Daihatsu agarukana abantu babarirwa muri 12 muri iyo modoka bari barokotse.
Mu muhanda Nemba-Nyanza wari utezemo mine ahantu hose, bagaruka imodoka yaturikanywe na mine abantu bose yari arokoye barapfa, we ashya wese ariko ntiyapfa.
Ati “Izi ntambara zose Kabandana yarazirwanye abaho ejo bundi ajya kurwana n’ibyihebe mu mahanga, gutangayo umutekano ntiyapfa araza yicwa n’indwara.”
Yashimangiye ko Kabandana atazazima kuko asize abana, asize RDF, n’igihugu yarwaniriye akagishyira ku murongo.
Ati “Njya numva bamwe mu Nterahamwe bavuga ngo ijuru rizatwakira. Niba ijuru rizakira ziriya Nterahamwe twebwe nitwe tuzaba aba mbere kwakirwa n’ijuru. Nta kuntu ijuru ryabaho ngo ntiryakire Kabandana watanze ubuto bwe, agatanga imbaraga ze, agakora adakorera umushahara, adakorera ibyubahiro, agakorera Abanyarwanda. Uwo muntu ukorera ibyo imyaka ine yamaze ku rugamba nta mushahara kandi abakozi b’Imana iyo ashinze itorero arishinga uyu munsi, mu gitondo abature bagatangira gutura kuko iyo badatuye iryo torero rirasenyuka ariko yamaze imyaka ine adahembwa, aba mu itorero ridahemba, ariko rihemba ukuri, ubuzima, ubugingo.”
“Muzi ko hari bagenzi bacu batatiriye iki gihango bakagira inda nini ariko ibihembo babonye barabizi, ntibazapfa babonye iki cyubahiro.”
Lt Col (Rtd) Naramabuye, akaba na Muramu wa Lt Gen Innocent Kabandana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibishoboka byose ngo bavuze Lt Gen Kabandana.
Ati “Twabanye mu byiciro byinshi cyane, twabanye mu byiciro byo kwitegura gutabarira iki gihugu, tubana mu rugamba rwo kugitabarira na nyuma yaho turabana mu Majyepfo aho yari ashinzwe kugira inama urubyiruko n’abandi bose bitegura gukorera iki gihugu. Icyo gihe [abayobozi b’ingabo bo barabyibuka] bafashe icyemezo ko bamwe mu ngabo bajya gukomeza amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda n’ahandi.”
Lt Col (Rtd) Naramabuye wigaga muri kaminuza y’u Rwanda yafatanyije na Lt Gen Kabandana kugira inama urubyiruko no guhumuriza abari bafite ubwoba bwo kuzaryozwa uruhare rwa benewabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Utekereze izo mbaraga igihugu cyacu kuko abayobozi ni bo babaga bamutumye kujya kwigisha urukundo abantu bakoreye ubwicanyi abandi. Nkanamwibukira ku yandi masomo twafatanyaga guha urubyiruko rwari rucitse ku icumu rwigaga muri Kaminuza. Ntabwo nzi imbaraga aho zavaga ariko ngarutse ku byo twahoze tuganira nk’umuryango umuntu agizwe n’imbaraga z’ubwoko butatu. Hari imbaraga za Roho, imbaraga z’ubwenge n’imbaraga z’umubiri. Ibindi byose byubakwa biturutse kuri ubwo bwoko butatu bw’imbaraga.”
Yahamije ko Lt Gen Kabandaha yagendeye kuri izi mbaraga zirimo iza Roho n’iz’ubwegnge
Ati “Ni zo zubaka ibikorwa byose umuntu akora, zari zubakiye ku rukundo nk’uko bakuru bacu batahwemaga kubidukangurira batubwira ko urukundo ari yo ntwaro ya mbere tugomba gukoresha nubwo tutarabona izindi ntwaro zinyuranye. Rurakora, babivuze bazahora babisubiramo, urukundo ni intwaro itaneshwa.”
Yashimangiye ko Lt Gen Kabandana yakoresheje iyo ntwaro yubaka urubyiruko “mu ngero nke nabahaye n’izindi nyinshi agera ku ntego, abera urugero abantu benshi cyane, kandi ntabwo dushidikanya ko Imana yamwicaje hafi yayo. Ntabwo ari amarangamutima, ibikorwa bye birivugira.”
Urubyiruko rwarazwe ibikorwa bya Lt Gen Kabandana…
Naramabuye yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cya Lt Gen Kabandana waranzwe n’urukundo, kwitanga n’ibindi byinshi.
Ati “Icyo nakwisabira urubyiruko ni uko mwakurikiza urwo rugero rwiza mugakundana, mugakora imirimo ibahesha agaciro kandi ikagahesha n’abanyu. Iyi Si dutuyeho muragenda muyimenya, ni Isi ahanini itagendera ku rukundo, igendera ku nyungu gusa, igakora uko ishoboye abagerageza kubakira ibihugu byabo ku rukundo babaca intege. Ariko ntabwo tuzaneshwa na rimwe, twabayeho amateka mabi cyane ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bwiza n’ingabo zireba kure bagaragaje ko mu gihe cyose tugendeye kuri izo mbaraga za roho, n’urukundo n’ubwenge Imana izaba hafi yacu ikaturinda ibyago byose ntiducike intege roro.”
Yagaragaje ko mu 1994 Kiliziya n’insengero z’ababatijwe ari zo nyinshi ariko muri izi znu ziswe iz’Imana hiciwe abantu benshi.
Ati “Dushyire mu bikorwa inyigisho duhora twigisha nk’uko Lt Gen Kabandana yabitanzemo urugero kenshi. Yarwanye intambara nyinshi cyane, yahanganye n’ikibi, ntabwo yatinyaga ikibi, ntabwo yatinyaga kuvugisha ukuri, nubwo yaba abangamiye inyungu za bamwe yarababwiraga ati izi nyungu ntabwo ziramba…rubyiruko muri aha na bagenzi banyu, turabinginze nk’ababyeyi iyo ntambwe nimuyigenderaho ni bwo muzagaragaza ko mwakundaga kandi muzahora Mukunda Lt Gen Kabandana.”