Umunyabigwi mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, Zinedine Zidane, yatangaje ko agiye kugaruka mu kazi k’ubutoza, kandi akaba yifuza kuzatoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ‘Festival Dello Sport’ mu Butaliyani, aho yabajijwe ku hazaza he mu mupira w’amaguru dore ko asa n’aho yawuteye umugongo.
Yagize ati “Mu by’ukuri nifuza kugaruka nk’umutoza mukuru, ni gahunda mfite. Ariko icyifuzo cyanjye ni ukuzatoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, reka turebe uko bizagenda.”
Uyu mugabo w’imyaka 52 amaze igihe adatoza kuva yasezera muri Real Madrid mu 2021. Aha yahasize ibikombe bitatu bya UEFA Champions League n’ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Espagne.
Zidane wabaye umukinnyi wa Les Bleus, amaze igihe avugwaho kuba umwe mu bazasimbura Didier Deschamps uyitoza kuzageza mu 2026. Ibyo yatangaje bimuha amahirwe yo kuba yazatoza iyi kipe iri mu bihugu bikomeye ku Isi.


