Inzobere mu by’indwara z’ibyorezo mu Kigo gikora ubushakashatsi cya Gamaleya giherereye i Moscow mu Burusiya, zatangaje ko urukingo rwitezweho kurwanya virusi itera SIDA (HIV) rushobora kuba rwabonetse mu myaka ibiri iri imbere.
Ku wa 27 Kanama 2025, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’Ibyorezo muri Gamaleya, Vladimir Gushchin, yabwiye RIA Novosti ko uru rukingo ruzaba rukoresha ikoranabuhanga rya messenger Ribonucleic Acid (mRNA).
Bitandukanye cyane n’inkingo zisanzwe kuko mRNA zo zitanga amakuru y’imiterere y’uturemangingo tw’umubiri kugira ngo dukore proteines zidasanzwe z’ubudahangarwa, bityo umubiri ukabasha kwirwanaho mu gihe uhuye na virusi.
Gushchin yagize ati “Turi gukora ‘Antigen’ ya mbere izatanga ubudahangarwa bushobora kurwanya ubwoko bwinshi bwa virusi. Intsinzi y’urwo rukingo izaterwa n’uko ikinyabutabire cya ‘immunogène’ dukoresha kizashobora gutanga igisubizo cyo kwirinda ubwoko bwose bwa virusi.”
Yongeyeho ko virusi itera SIDA ifite ubwoko bwinshi cyane bityo bigoye kuyirwanya, agaragaza ko iki Kigo kiri gukora no kugerageza immunogènes zishobora kurwanya ubwoko bwinshi by’iyo virusi.
Gushchin yasobanuye ko ibikorwa byo gukora uru rukingo bizamara imyaka ibiri, rukazageragerezwa ku nyamaswa zifite imiterere igoye.
Ikigo cya Gamaleya cy’u Burusiya ni cyo cyakoze urukingo rwa Sputnik V, rumwe mu nkingo za mbere ku Isi zagaragaye mu kurwanya Covid-19, rwatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa Kanama 2020.
Ni urukingo rwakoreshejwe mu bihugu bigera kuri 70 kandi rwerekanye ubushobozi bwo kurinda abantu ku kigero cya 97.8%.
Raporo ya UNAIDS Global AIDS Update 2025, igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ku Isi bwagabanyutseho 40% uhereye mu 2010. Mu gihe impfu ziterwa na SIDA zagabanyutseho 56% muri icyo gihe.
Mu mpera za 2024, 77% by’abantu miliyoni 40.8 bafite virusi itera SIDA bahabwaga imiti igabanya ubukana.