Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo babiri bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi. Umwe mu bafashwe afite imyaka 43 n’undi w’imyaka 40. Bafashwe ku 26/04/26 saa Tanu z’Amanywa, mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Musave, bafatanywe ibilo bibiri by’urumogi n’udupfunyika 237 by’urumogi. Bafatiwe mu nzu batuyemo bari kurufunga ngo barushyire abakiliya babo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo. Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).


