Umuhanzi w’injyana gakondo y’umuziki Nyarwanda, Jules Sentore yatangaje ko agiye gukora igitaramo cya mbere mu bitaramo bitatu ateganya gukora biherekeza Album ye yise ‘Umudende’ aheruka gushyira hanze.

Abinyujije kuri Konti ye ya Instagram, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026 Jules yasangije abamukurikira ifoto y’integuza y’iki gitaramo cya mbere kizaba kirimo umuziki w’umwimerere ‘ Live Concert’ azakora ku wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026 muri Kigali Universe.
Mu kiganiro kihariye Jules Sentore yahaye Ibigwi.rw yavuze ko iki gitaramo agiye gukora atari icyo kumurika Album ye ahubwo ari kimwe mu bitaramo bitatu biherekeza Album ye ‘Umudende’, ateganya gukorera ahantu hatandukanye, aho yadutangarije ko ibi bitaramo bizabera mu Rwanda ndetse hakaba hari amahirwe y’uko hari igishobora kubera hanze y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko impamvu yo kwita Album ye ‘Umudende’ ubundi rivuga imwe mu mpeta zahabwaga ingabo ivuye ku rugamba mu myaka yo ha mbere, ari uko yumvaga gukora iyi Album ari ikintu gikomeye agereranya nk’urugamba yari atuye. 
Ati ” Nanze kugira indirimbo nkundwakaza mu ziri kuri iyi Album ngo mbe nayitirira Album yose, nayise Umudende kuko numvaga ari nk’urugamba ntuye, ubundi Umudende ni imwe mu mpeta zahabwaga Ingabo zivuye ku rugamba, impeta ya mbere yari Umudende, iya kabiri ikaba Inkotore, ni mu gihe iya gatatu yitwaga Guca uruti “
Jules Sentore yabajijwe abahanzi bazamufasha gususurutsa iki gitaramo ndetse n’ikijyanye n’amatike yo kucyitabira avuga ko ari agaseke apfundikiye azapfundura mu minsi ya vuba.
Album ‘Umudende’ Jules Sentore agiye gukorera igitaramo iriho indirimbo 12 zirimo : Rutemikirere, Karimi, Urumamo, n’izindi nyinshi akaba yarayishyize hanze tariki ya 01 Kanama 2025.
- Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana gakondo y’umuziki Nyarwanda, uyu muhanzi w’imyaka 37 y’amavuko yamamaye mu ndirimbo ze zirimo : Warakoze, Dimba Hasi, Sine ya Mwiza, Ngera, n’izindi nyinshi


