Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROMexique: Muri Sena habereye imirwano ikomeye

Mexique: Muri Sena habereye imirwano ikomeye

Muri Sena ya Mexique habereye imirwano ikomeye ubwo abasenateri bajyaga impaka ku cyifuzo cy’uko iki gihugu cyakwifatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge.

 

Iyi mirwano yabaye tariki ya 27 Kanama 2025 ubwo Senateri Alejandro Moreno uyobora ishyaka rya PRI ritavuga rumwe n’ubutegetsi yashakaga gufata ijambo ku ngufu, bigera n’aho afata ukuboko kwa Perezida wa Sena, Gerardo Fernández Noroña, wo mu ishyaka Moreno riri ku butegetsi.

Senateri Noroña yiyatse Moreno, amubwira ko atagomba kumukoraho, gusa amagambo yahise avamo imirwano, birangira batangiye gusunikana, banaterana inshyi.

Moreno yasunitse abarimo ushinzwe umutekano n’ufata amashusho, wahise agwa hasi, ajyanwa kwa muganga. Abandi basenateri bo muri PRI binjiye mu mirwano, bashyigikira mugenzi wabo.

Nyuma y’iyi mirwano, Senateri Noroña yatangaje ko agiye gusaba ko Moreno n’abandi basenateri batatu ba PRI birukanwa burundu muri Sena, kandi ko azabashyikiriza ubutabera.

Mu butumwa Senateri Moreno yatangaje ku rubuga rwa X, yanenze bikomeye ishyaka riri ku butegetsi kuba ryarahinduye ku munota wa nyuma gahunda ngenderwaho y’ikiganiro mpaka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments