Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIbiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byazamutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byazamutse

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw.

 

Ibi RURA yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Nzeri 2025, ivuga ko bizatangira kubahirizwa guhera ku wa 6 Nzeri 2025, Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bikazagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

RURA yakomeje ivuga ko “Mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments