Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROJay C yahishuye impamvu bahunze inkoni z’abafana aho guhangana

Jay C yahishuye impamvu bahunze inkoni z’abafana aho guhangana

Jay C yemeje ko gukura ari cyo kintu cyabafashije kutishora mu mirwano n’abafana babasagariye, kuko bamenye kwirinda ibibazo ndetse bagasobanukirwa ko ari ibintu byabashora mu manza kubera ko bigize ibyaha.

 

Mu minsi ishize ubwo bari mu Karere ka Rubavu, Jay C, Bull Dogg na Bushali basagariwe n’abafana barabakubita.

Amakuru ahari avuga ko aba bafana bari banyweye umusemburo mwinshi, basagariye aba bahanzi nyuma y’uko bashatse kubasuhuza abandi bakabangira bo bakabifata nko kubasuzugura.

Mu kiganiro na IGIHE, Jay C yagize ati “Abaraperi barwanaga bari aba kera, aba kera babaga batyaye ariko ubu tugenda duhinduka turushaho guhindura imyumvire n’imikorere. Iyo biza kuba kera ntabwo ari kuriya byari kugenda.”

Jay C ahamya ko ubu bakuze ku buryo bigoye kwishora mu mirwano yabakururira gufungwa bakurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa.

Ati “Cyera ntabwo iriya ntambara yari gutinda, iyo umuntu akura hari ibintu bigenda bigabanyuka […] ubu dufite abana aho kugira ngo bumve ngo wakuye abantu amenyo uri gukatirwa imyaka ingahe uzira gukubita no gukomeretsa, bakubona witahiye.”

Jay C ahamya ko uretse kuba atazongera gusohokera mu kabari bakubitiwemo kubera kutagira umutekano uhagije, ibyabaye byamwigishije isomo ry’uko akwiye kujya asohoka afite abantu bamucungira umutekano.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments