Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMusanze: Polisi yafunze babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga bise “Muhenyina”

Musanze: Polisi yafunze babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga bise “Muhenyina”

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafunze abagabo babiri bo mu Mirenge ya Muhoza na Muko, bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe bengeraga mu ngo zabo.

 

Aba bagabo bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, taliki ya 16 Nzeri 2025, ku bufatanye n’izindi nzego mu bikorwa byo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’izi nzoga zitemewe n’amategeko batanga amakuru zigafatwa.

Ati “Dukomeza gushimira abaturage batanga amakuru y’ahakorerwa izi nzoga zitemewe, zikangirizwa mu ruhame, kuko usibye kuba zigira ingaruka ku buzima bw’uzinywa, zinagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage kuko akenshi usanga aho zinywebwa harangwa n’urugomo n’amakimbirane bidashira.”

Akomeza agira ati “Abazinywa baba biyangiza ndetse bakangiza n’ahazaza habo, mu gihe abazikora baba bangiza umuryango ni yo mpamvu bafatwa bakigishwa ndetse bakaba banahanwa bigendanye n’uko amategeko abiteganya.”

Akomeza avuga ko nk’abanywa iyitwa muhenyina, muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo, nzogejo n’ayandi ahabwa ibi binyobwa bidafite ubuziranenge bitewe n’agace, usanga afite ibisobanuro byo kuburira abaturage ko ubinyweye ashobora guhura n’ingaruka mbi, bityo basabwa kubyirinda kugira ngo birinde ingaruka zabyo.

Ati “Abanywa ibi binyobwa byuzuye inenge, usanga zibagiraho ingaruka yo kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora ibibateza imbere ndetse zikaba n’intandaro y’amakimbirane ahora mu bazinywa.”

Inzoga zitujuje ubuziranenge bafatanwe zamenewe mu ruhame, na ho abazifatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments