Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUPerezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye barenga 600

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abofisiye barenga 600

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 yazamuye mu ntera abofisiye 632 bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant.

 

Ibiro by’ingabo z’u Rwanda bisobanura ko aba basirikare bose bahawe ipeti rya Lieutenant, kandi ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva itangazo rigisohoka.

RDF ni urwego rukorera Abanyarwanda, rurinda ubusugire bw’igihugu, runakafasha n’abanyamahanga binyuze mu butumwa bw’amahoro butandukanye. Ibyo rubishimirwa kenshi kubera ubwitange n’imyitwarire myiza biranga abasirikare barwo.

Abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, abandi bakaba bari mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu muri Centrafrique na Mozambique.

Mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, hari abasirikare barenga 4.585 barimo abagore 249. U Rwanda ni igihugu cya kane gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’uyu muryango.

Kuzamura mu ntera abasirikare mu ngabo z’u Rwanda ni igikorwa gishimangira iterambere ry’uru rwego n’abasirikare ku giti cyabo muri uyu mwuga, ubwitange n’imyitwarire myiza bibaranga; baba bari mu gihugu cyangwa mu mahanga.

Perezida Kagame, ubwo yinjizaga abofisiye bashya 1029 mu ngabo z’u Rwanda ku wa 3 Ukwakira, yashimangiye ko umusirikare mwiza akorera abanegihugu, kandi ko ibyo bigaragarira mu musaruro batanga no mu myitwarire.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments