Mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Intare Conference Arena, Israel Mbonyi yamuritse album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ igizwe n’indirimbo 14 ziri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.
Iyi album ya gatanu ya Israel Mbonyi igizwe n’indirimbo 14 yaririmbiye abakunzi be hafi ya zose ari nako yanazifatiraga amashusho.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi cyane ko Intare Conference Arena yari yakubise yuzuye.
Ubwo yatangiraga iki gitaramo, Israel Mbonyi yinjiriye mu ndirimbo ye ‘Nina Siri’ iri mu zimaze iminsi zigezweho, nyuma ahita atangirira ku ndirimbo ye nshya iri mu njyana y’Amapiano abantu bahita bajya mu bicu.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, cyarangiye Saa Tanu n’iminota n’igice aho Israel Mbonyi yagize umwanya uhagije wo gutaramana n’abakunzi be.
Bijyanye n’uko amasaha yagendaga yigira imbere kandi iki gitaramo cyaberaga hirya gato y’umujyi, abakunzi ba Israel Mbonyi bagiye bikubura gake gake icyakora ukabona ko batashye batanyuzwe kuko bari basize umuziki uryoshye mu Intare Conference Arena.
Byageze ku munota wa nyuma w’iki gitaramo aho cyaberaga hasigayemo abantu bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abagitangiye.
‘Hobe’ ibaye album ya gatanu ya Israel Mbonyi nyuma ‘Number One’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yayimuritse mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.
Mu 2023 ni bwo Israel Mbonyi yaherukaga gusohora album yise ‘Nk’umusirikare’. Iyi ikaba yari ikurikiye “Mbwira” na “Icyambu” yamurikiye muri BK Arena mu 2022.
Ku rundi ruhande Israel Mbonyi w’imyaka 32 aherutse gusohora Mixtape y’indirimbo 10 ziri mu Giswahili.







