Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURULoni yavuze icyo igiye gukora kubera ubutegetsi bwahiritswe muri Madagascar

Loni yavuze icyo igiye gukora kubera ubutegetsi bwahiritswe muri Madagascar

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ugiye gukorana na Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abayobozi bo mu Karere Madagascar iherereyemo mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, nyuma y’uko uwari perezida yegujwe agahunga igihugu.

 

Andry Rajoelina wari Perezida wa Madagascar, yakuwe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Col Michael Randrianirina ku wa 14 Ukwakira 2025, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko itoye umwanzuro wo kumweguza.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Madagascar rwaje gusaba Col Michael Randrianirina kuba Perezida w’inzibacyuho no gutegura amatora mu gihe kitarenze iminsi 60, kuko Rajoelina atari mu gihugu ndetse atashoboraga kuhaba.

Nyuma, Rajoelina uri mu buhungiro yavuze ko icyo cyemezo kinyuranyije n’amategeko kandi ko agifite uburenganzira bwo kuba Perezida wemewe n’amategeko.

Umuryango w’Abibumbye na wo watangaje ko ufite impungenge ku biri kubera muri Madagascar nyuma y’uko ingabo zifashe ubutegetsi n’Inteko Ishinga Amategeko ikeguza Perezida Andry Rajoelina.

Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko uwo muryango udashyigikiye ibiri kubera muri Madagascar.

Haq yagize ati “Turi kureba igishobora gukurikira nyuma y’uko ibintu bigenze nabi. Nibiramuka bibaye guhirika ubutegetsi, tuzabyamagana.”

Loni kandi yavuze ko idashyigikiye uburyo ubwo ari bwo bwose bwo guhirika ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ugiye gukorana na Afurika yunze Ubumwe n’abayobozi mu Karere Madagascar irimo mu kugarura ituze.

Rajoelina yagiye ku butegetsi mu 2009 nyuma yo guhirika ku ubutegetsi Marc Ravalomanana. Haje gutegurwa amatora mu 2018, atsindira manda ye ya mbere, ndetse yongera gutorwa muri manda ya kabiri mu 2023.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments