Friday, May 1, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEAfrika yepfo ivanywe kurutonde rw'ibihugu byari kuzitabira inama yaG7

Afrika yepfo ivanywe kurutonde rw’ibihugu byari kuzitabira inama yaG7

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byemeje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena (6) bwateshejwe agaciro, bivugwa ko byatewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho n’Amerika, harimo n’ibimenyetso by’uko Washington ishobora kwanga kwitabira iyo nama.

Abategetsi b’u Bufaransa bamenyesheje Afurika y’Epfo ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama.

Ubutumire bwari bwatanzwe bwa mbere na Perezida Emmanuel Macron mu nama ya G20 yabereye i Johannesburg umwaka ushize.

Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi umubano hagati y’Afrika y’Epfo na Amerika utifashe neza, bitewe n’ibibazo bitandukanye, birimo ikirego cya Jenoside Afurika y’Epfo yareze Israel, ndetse n’ibirego byigeze gutangwa na Perezida wa Amerika Donald Trump uvuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu bitwa Afrikaner batotezwa, ibyo Afurika y’Epfo yakomeje guhakana.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Vincent Magwenya, yavuze ko imbaraga zo kongera kuzahura umubano na Amerika zigikomeje, anongeraho ko umubano n’u Bufaransa ugikomeye kandi utazahungabanywa no gukurwaho kw’ubwo butumire bwo kwitabira inama ya G7.

Yakomeje agira ati: “Igikorwa cyo kongera gusana umubano n’Amerika kiracyakomeje. Turacyiyemeje gukomeza ibiganiro byubaka n’Amerika kugira ngo dukemure ibibazo byose bafitanye na Afurika y’Epfo.

“Umubano wacu w’impande zombi n’u Bufaransa urakomeye kandi ntuzahungabanywa no gukurwaho kw’ubutumire bwo kwitabira inama ya G7.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments