Ibirimo kuvugwa na Perezida Donald Trump ko Iran iri hafi kwemera ibyo asaba byaje bihurirana n’amakuru atangwa n’abategetsi ba Amerika batavuzwe amazina, agaragaza ko ingabo ziteguye gukora ibitero byo ku butaka muri Iran.
Ubu abasirikare b’ingabo za Amerika bari muri ako karere ni ibihumbi, harimo n’abasirikare b’inzobere n’abasimbuka mu ndege z’intambara (paratroopers) bari mu nzira.
Ubutegetsi buratangaza ko Trump arimo gutekereza ku bikorwa byose, kuva ku gitero cyo gufata ikirwa cya Kharg cya Iran, kugera ku gikorwa cyo kwigarurira ububiko bwa Uranium itunganyije ya Iran, iryo Trump yita “ivumbi kirimbuzi rya Iran.”

Mu byo yavugiye mu ndege ya Air Force One mu ijoro ryacyeye, Trump yavuze ko Iran yari yiteguye gutanga iyo Uranium bitaba ibyo ntizongere kuba igihugu.
Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Iran, Mohamed Bagher Ghalibaf, yavuze ko Trump yifashisha ibiganiro byo gushaka amahoro nko kurangaza ngo ategure igitero cyo ku butaka.
Ghalibaf yavuze ko Iran itazemera gutanga intwaro kandi ingabo zayo zitegereje ziteguye ibitero byo ku butaka by’ingabo za Amerika yongeraho ko bazazishyira mu muriro.
- Amerika na Israel byateye bitunguye Iran mu gihe impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro ndetse byavugwa ko hari icyizere ko bigiye kugera ku kumvikana.


