- Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge yabonanye na Mohamed Saif Al Suwaidi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere (Abu Dhabi Fund for Development).

Bagaragaje ko bishimiye ubufatanye bukomeje kurushaho gutera imbere hagati y’u Rwanda n’ikigega cya Abu Dhabi, cyane cyane mu bijyanye no gutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo, banagaragaza ubushake bwo gukomeza kuwushimangira kurushaho.


