Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndambendore Valens (Ndahiro Valens Papy) igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw, mu rubanza yarezwemo n’umushoramari umushinja kumutukira mu ruhame no kumutangazaho amakuru y’ibihuha.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026. Ndahiro yarezwe na Ndayisenga Materne usanzwe ari umushoramari.
Uru rubanza rushingiye ku nkuru ya Ndahiro yatambutse mu 2024 kuri BTN TV. Iyo nkuru yagaragazaga uburyo Ndayisenga yifashishije imashini izwi nka ’caterpillar’ asiza ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima ariko afunga inzira y’abaturage ndetse inzu zabo zisigara mu manga kandi ngo yanafashe ku butaka bwa Leta.
Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, habayeho ibiganiro bibiri biyivugaho, byatambutse kuri televiziyo ebyiri, aho Ndahiro yabyitabiriye nk’umutumirwa wasobanuraga uko ikibazo giteye.
Ibyo ni byo byatumye Ndahiro aregwa n’uyu mushoramari icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri ibyo biganiro n’inkuru harimo amagambo yo gutukana arimo aho uwo mushoramari yagereranyijwe n’ifuku, inkirabuheri n’inkebebe ndetse ko no ku bijyanye n’ikibanza cya Ndayisenga harimo ibitari ukuri byatangajwe.
Ubushinjacyaha bushingiye kuri izo ngingo bwasabiye Ndahiro gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw.
Ndahiro yaburanye ahakana ibyaha byombi ashinjwa ndetse agaragaza ko atari we wari ukwiye kuregwa kuko ibyo yakoze yabikoreye ku bitangazamakuru bibiri ku buryo ari byo byakabaye biregwa.
Yagaragaje ko yagiye gukora iyo nkuru mu izina rya BTN TV nyuma yo guhamagarwa n’abaturage bavuga ko Ndayisenga ari gusiza abafungira inzira, akanashyira inzu zabo mu manga.
Yavuze ko yakoze iyo nkuru kinyamwuga, ashyiramo ibitekerezo by’abaturage, ibya Ndayisenga hamwe n’ubuyobozi kandi inkuru inemezwa n’ushinzwe gutokora inkuru muri BTN TV, bigaragaza ko yari nta makemwa.
Ibyo ngo byanatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo guhagarika gusiza icyo kibanza kugeza n’ubu ndetse n’abaturage barabyishimira cyane kandi Ndayisenga acibwa amande ya miliyoni 9 Frw.
Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, Ndahiro yavuze ko mu myaka 15 amaze mu mwuga w’itangazamakuru adashobora gutuka umuntu, yongeraho ko inkuru yakoze niba irimo amakosa y’umwuga icyo kibazo cyari kujyanwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kandi n’abandi bose bari muri ibyo biganiro bakabazwa.
Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Ndahiro yavuze ko ibyo ari abaturage babivuze kandi ko adakwiye kuzizwa ibitekerezo by’abandi.
Me Kalisa Kevin Alphonse wunganira Ndahiro yagaragaje ko asanga ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidashyitse kuko birimo ibice bito bito byagiye bikurwa mu kiganiro n’inkuru ya Ndahiro, ndetse avuga ko ahubwo Ndayisenga amaze gucibwa amande ya miliyoni 9 Frw, yahise avuga ko agiye kugenda kuri Ndahiro, ari byo byatumye agana inkiko.
Ku kijyanye no kugereranya uwo mushoramari n’ifuku, Me Kalisa yavuze ko uretse abaturage babyivugiye, ahandi abanyamakuru babisubiragamo basesengura iyo nkuru ariko atari amagambo yavuye mu kanwa kabo, ahubwo basubiragamo ibyo abaturage bavuze.
Yongeyeho ko ahubwo ibyo biri mu mujyo w’abanyamaboko bamwe basigaye bibasira abanyamakuru aho kujya kubarega muri RMC bakabajyana mu nkiko bagamije kubibasira cyangwa kubacecekesha.
Abavoka bo ku ruhande rwa Ndayisenga baregera indishyi bavuze ko ikibazo atari uko umunyamakuru Ndahiro yatangaje inkuru, ahubwo ari icy’ibikorwa bigize ibyaha byakozwe hitwajwe uburenganzira bwo gutangaza amakuru ndetse ko mu byatangajwe bumvisemo ibice icyenda byumvikana ko bigize ibyaha.
Baragaragaje ko ibyakozwe ari ibyaha ,atari amakosa y’umwuga, bityo ko bitagomba kujyanwa muri RMC ahubwo byagombaga kujyanwa mu rukiko bikaburanwa ndetse ko Ndahiro hari ababa bamutumye ngo yibasire abantu runaka.
Bahakanye kandi icyo gucibwa indishyi ya miliyoni 9 Frw kwa Ndayisenga no kubuzwa gukomeza gusiza, ahubwo bagaragaza ko byatewe n’uko icyangombwa umukiliya wabo yari yahawe cyo kubaka cyarangiye bitewe n’ibyo bibazo byose akaba atarahabwa ikindi.
Bashingiye ku ngaruka bavuga ko umukiliya wabo yagizweho n’ibyo bikorwa, bifuza ko mu gihe ibyaha Ndahiro aregwa byaba bimuhamye kandi akabihanirwa, yamuha indishyi ya miliyoni 1,2 Frw nk’ikimenyetso cy’uko yahemutse.
Nyuma yo kumva indishyi Ndayisenga yifuje, Ndahiro yavuze ko uwo mushoramari ari gushaka gukanga itangazamakuru kuko niba yarahombejwe n’amakuru yatangajweho, atasaba miliyoni 1,2 Frw.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro tariki 12 Kamena 2026 saa munani z’umugoroba.


