Ubwo mu rukerera rwo ku wa 7 Kamena 2025 hagaragaye video ya Sandra Teta yigongera umugabo we bivugwa ko agacupa kari kamaze kubageramo, kandi hari n’ibyo batari bari kumvikanaho nk’umuryango.
Ubwo basabaga Weasel ko yaba yigiriye mu rugo, Teta Sandra abibonye na we yahise asohoka ngo atahe, ariko umugabo we byagaragaraga ko yarakaye cyane ashaka no kumukubita, Sandra na we ahita ajya mu modoka yahawemo impano n’umugabo we aramugonga.