Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi yatsinze Estonia ku mukino wa nyuma wa FIFA Series 2026 wo mu itsinda A imbere ya Perezida Kagame,kiba igikombe cya mbere yegukanye nyuma y’imyaka 23.🇷🇼🏆
Ikipe y’Igihugu yaherukaga kwegukana igikombe ubwo yatwaraga icya COMESA mu 2001, nyuma y’imyaka ibiri itwaye icya CECAFA.
Umukino urangiye Amavubi atsinze Estonia ibitego 2-0 ahita yegukana igikombe cya FIFA Series 2026 cyo mu itsinda A.
Dore byinshi wamenya ku ikipe y’igihugu ya Estonia, Amavubi amaze gutsinda🇪🇪⚽️:
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Estonia yakinnye umukino wayo wa mbere mu 1920 ikina n’ikipe y’igihugu ya Finland, uyu mukino warangiye Estonia itsinzwe
ibitego 6-0.
Kugeza ubu, ikipe y’igihugu ya Estonia ikinira kuri Sitade Lilleküla yakira abantu 14,336, iherereye mu murwa mukuru Tallinn. Iyi sitade yatashywe tariki 2 Kamena 2001.
Kimwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ntabwo ikipe y’igihugu ya Estonia irabona itike y’imikino y’Igikombe cy’Isi ndetse iyi kipe ntabwo irabona itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Uburayi cya Euro mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye Igikombe cy’Afurika inshuro imwe.
Kimwe mu byo imibare ivuga mbere y’umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Estonia
Kugeza ubu Estonia iri ku mwanya wa 127 ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA n’amanota 1126.15 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 129 n’amanota 1121.58.



