Rwamukwaya Valens wakoze akazi ko gufata amashusho imyaka 38, akagasoreza muri RBA agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 70.
Amakuru agera ku ibigwi.rw ahamya ko Rwamukwaya yitabye Imana ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, azize uburwayi, cyane ko yari ageze no mu za bukuru.
Rwamukwaya yakoze akazi ko gufata amashusho imyaka 38, irimo 26 yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, kugeza mu 2020, ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru.
Rwamukwaya yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1956.
Akazi k’itangazamakuru yagatangiriye kuri televiziyo y’u Burundi mu 1982, aho yari yaragiye ahunganye n’ababyeyi be, icyo gihe yari afite imyaka itatu gusa.
Mu 1984, Rwamukwaya yagiye mu itsinda ry’abanyamakuru batangije televiziyo y’iki gihugu, aza kugaruka mu Rwanda mu 1994, akomereza mu cyahoze ari ORINFOR, ariyo yaje guhindukamo RBA.
Mu myaka 26 yamaze muri RBA yagaragaye kenshi afata amashusho y’ibiganiro bitandukanye ndetse abakoranye nawe bavuga ko yarangwaga no gukunda no kwitangira akazi.
Ubwo yasezerwagaho na RBA, agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020, abakoranye nawe bamushimiye itafari yashyize ku mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.
Kuri uwo munsi abana ba Rwamukwaya bavuze ko bazahora bamwibukiraho kurangwa n’umuhate n’umurava mu kazi yakoraga.
Rwamukwaya asize umugore n’abana batandatu. Imana imuhe iruhuko ridashira.


