Monday, April 20, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUMu Rwanda hemejwe umushinga w'itegeko rigenga umutungo koranabuhanga.

Mu Rwanda hemejwe umushinga w’itegeko rigenga umutungo koranabuhanga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, yemeje umushinga w’itegeko rigenga Umutungo Koranabuhanga (Virtual Assets) mu Rwanda, rigamije gushyiraho imikorere inoze igenga uru rwego rushya.

Umutungo koranabuhanga ni agaciro kagaragazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga gashobora gucuruzwa cyangwa guhererekanywa, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gashobora kandi gukoreshwa mu kwishyura no gushorwamo imari ariko hatarimo amafaranga yemewe na Leta (nk’Amafaranga y’u Rwanda, Amadolari ya Amerika, Amayero n’andi).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yatangaje ko impamvu iri tegeko ryashyizweho, ari uko umutungo koranabuhanga uri kwemerwa no gukoreshwa hirya no hino ku Isi.

MINECOFIN kandi ivuga ko n’ubwo uwo mutungo utanga amahirwe mu guhanga udushya no guteza imbere ubukungu, unajyana n’ingaruka zikomeye zirimo kuba wakwifashishwa mu iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Yagarahaje ko uyu mushinga w’itegeko ugamije kurinda urwego rw’imari mu Rwanda, ugenzura izi ngaruka ndetse unashyigikira iterambere ry’uru rwego.

Iti “Iri tegeko rigamije kurengera abaguzi n’abashoramari, rishimangira ubunyangamugayo ku isoko no kwimakaza imikorere iboneye.”

Uyu mushinga kandi ugendanye n’iyubahiriza ry’amahame mpuzamahanga yashyizweho n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Kurwanya Ibyaha by’lmari (Financial Action Task Force – FATF).

MINECOFIN yatangaje ko abantu bakwiye gusobanukorwa neza ko iri atari ifaranga ryemewe n’amategeko, kandi uyu mutungo udakoreshwa mu kwishyura mu buryo busanzwe

Ati “Umutungo koranabuhanga si ifaranga ryemewe n’amategeko mu Rwanda. Ntushobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kwishyura keretse byemejwe na Banki Nkuru.”

Iri tegeko niryemezwa, Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) na Banki Nkuru y’u Rwanda bizashyiraho amabwiriza azagena uburyo umutungo koranabuhanga utangwa, abemerewe gutanga serivisi zijyanye na wo n’uko bazajya bahabwa impushya bakanagenzurwa

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments