Ibi byabaye kuri uyu wa 20 ugushyingo 2025,bibera mu karere ka Bugesera,Ntarama.Kanzenze mu mahuriro y’umudugudu wa Karumuna na Kurugenge,ahazwi nko Ku muneza, aho hamenywe litiro 10,000 z’inzoga bita “TUGANIRE” zifite agaciro ka 20,000,000rwf
Mubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa mu karere ka Bugesera inganda hafi 6 zose zagenzuwe byasanzwe ibyo bakora bitandukanye nibyo bakiye ibyemezo, aho usanga bandikaho ko inzoga zikorwa mubitoki nyama wagera kuruganda ukabura n’umuneke numwe, 
Ibyo Kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’umurenge wa Ntarama bwana Rwasa agira ati:
Leta yacu ntizihanganira uwariwe wese uzitwaza inyunguze ngo yangize ubuzima bw’abanyarwanda ,uhereye kurizi nzoga mureba, nta buziranenge zifite ugasanga bazenga bifashishije ,pakimaya ,amasaka ,isukari itagira urugero,
urusenda,amatafari,ibyo Kandi bigakorwa nabantu batabyize bakabivanga uko bishakiye.

Yakomeje asaba abaturage kugira ubufatanye mukurwanya ibi bikorwa kuko usanga byangiza ubuzima bwabantu.

Umuyobozi wakarere Kabugesera bwana Richard nawe wari witabiriye ikingikorwa yambwiye aba turage ko ibi Ari uburozi banywa Kandi bakabunywa babwiguriye bityo bukazananica buhoro buhoro.,
akomeza atanga impanuro ku baturage ko ibi banya bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka nyinshi. 
1 Amakimbirane mu muryango: Akenshi uwagasomyeho arasinda cyane hanyuma mugutaha ugasanga abo asanze murugo ari kubabuza uumutekano abitewe n’ubusinzi.
2 Gusambanya abana:Akensi bitewe n’ubugome bakorana izi nzoga uwazi somyeho ntiyibuka kwigenzura nikwakundi azahura n’akana ugasanga agafashe kungufu.
3Â Ingaruka ku buzima:Izi nzoga usanga kubera uko bazenga batitaye kubuzima ahubwo bitaye kunyungunzabo ,abenshi bazi nyoye zibagiraho ingaruka mubuzima zirimo,urupfu,guhuma,ibisazi,ndtse yewe nabashakanye ntibabashe kuzuza inshingano zaba shakanye ugasanga zaraba konnye.
Richard Kandi yakomeje ahumuriza abaturage ababwirako nubwo inyungu z’inganda harimo no gutanga umusoro ababwirakonharigihe bibango bwa ko imisoro yirengagizwa ku bwaoninyungunzaba nyarwanda.
Kurubu uruganda ruragunze mugihe hagiye gukurikiranywa abarukoreshaga.


