Wednesday, April 29, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMadamu jeannette Kagame yifurije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ,abagoren'abakobwa bose ,...

Madamu jeannette Kagame yifurije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ,abagoren’abakobwa bose , ati mwikunde nkuko mukunda abandi musanzwe mwitangira.

Yabigarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wizihizwa buri mwaka.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore ugamije kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Isi, gusuzuma aho uburinganire bugeze, no gushishikariza abantu gukomeza guharanira uburenganzira bw’abagore.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame, yabanje kwifuriza abagore n’abakobwa umunsi mwiza, agira ati: “Umunsi Mwiza w’Umugore!”

Yakomeje abasaba guharanira kwiyubaka, agira ati: “Kuri uyu munsi twizihiza abagore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka!”

Agaruka ku buryo bagomba kwikunda nk’uko bakunda abandi, Madamu Jeannette Kagame yongeyeho ati: “Uyu munsi wongere kubibutsa ko uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”

U Rwanda rurizihiza uyu munsi hazirikanwa uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu, hanakorwa ibikorwa bigamije kubongerera ubushobozi no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Isanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Umugore ni uw’Agaciro”.

Amateka y’uyu munsi atangira mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, igihe abagore mu bihugu by’i Burayi na Amerika batangiraga imyigaragambyo basaba uburenganzira bwo gutora no gutorwa, imishahara ingana n’ihabwa abagabo, guhabwa amasaha y’akazi adakabije, n’uburenganzira busesuye mu buzima bw’imibereho.

Mu 1910, Umudagekazi witwa Clara Zetkin yatanze igitekerezo cyo gushyiraho Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore mu Nama y’Abagore b’Abakozi yabereye i Copenhagen muri Denmark.

Nyuma yaho, mu 1975, Umuryango w’Abibumbye watangiye kwizihiza ku mugaragaro uyu munsi ku rwego mpuzamahanga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments