Rtd captain Daphrosa Intaramirwa yasize umuryango we aza ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma arera abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Akaba ari Na Nyirasenge wa Mutesi Jolly.

Rtd Capt Intaramirwa Daphrosa umwe mu babyeyi bagize uruhare
mu rugamba rwo kubohora igihugu
Rtd Capt Intaramirwa Dafhrosa umwe mu babyeyi bagize uruhare
mu rugamba rwo kubohora igihugu
Gusiga abana be batanu n’umugabo muri Uganda akaza ku
rugamba rwo kubohora u Rwanda ntibyashimishije benshi. Ariko we yirengagije abamushinjaga kutita ku muryango, akurikiza icyo umutima we wamubwiraga ko cyari gikwiye.
Abageze ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika
Jenoside yakorewe Abatutsi, babona ifoto y’umugore wambaye umwambaro wa gisirikare (Mukotanyi) ateruye umwana.
Avuga ko yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Kujya ku rugamba yabanje kubyumvikanaho n’umugabo we kandi
anamwemerera gusigarana abana.
Yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kandi nta wundi muntu
wo mu muryango we ubizi uretse umugabo we.
Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga mu 1994, Captain Daphrose Intaramirwa yakuwe ku rugamba ahabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino, aho babaga basigaye nyuma y’uko ababyeyi babo bishwe.
Avuga ko atibuka umubare w’abana yareze ariko ngo barengaga ijana.
MissMutesi Jolly nk’uko byakunze guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga maze mu kiganiro kigufi twagiranye na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly aduhamiriza ko aya makuru koko ari impamo ko uyu ari nyirasenge uwo we yise ‘Inkotanyi cyane’.
Mutesi Jolly yagize ati” Bon nta byinshi ndi bumuvugeho ariko nibyo nk’uko wari ubimbajije ni Masenge Inkotanyi cyane ariko
rwose munyemerere simuvugeho byinshi.”
Yifuza ko rimwe yazongera guhura na Perezida Kagame imbonankubone kuko amuheruka igihe cy’urugamba.


