Wednesday, April 15, 2026
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURubavu batatu bafunze bazira gutemagura Inka.

Rubavu batatu bafunze bazira gutemagura Inka.

Abantu batatu bo mu muryango wa Ntuyenabo Bernard w’imyaka 32, umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, batawe muri yombi bakekwaho gutema inka ze kubera amashyari n’amakimbirane bafitanye mu muryango mugari. 

Abo batatu bakekwaho gutema inka y’imbyeyi yari ifite umutavu w’ikimasa umaze ibyumweru bibiri uvutse, mu gihe hari hashize igihe gito nanone Ntuyenabo atemewe indi nka ihaka yari yararagije umuturage.

Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gasenyi byabereyemo bahaye ibigwi.rw amakuru, yavuze ko ubusanzwe muri uyu muryango mugari harimo amakimbirane aturuka ku ishyari bamwe mu bo mu muryango wa Ntuyenabo Bernard bamugirira kubera iterambere ageraho bakavuga ko ntacyo abamarira.

Ati: “Amakimbirane yabo ashingiye ku ishyari bamugirira arazwi kuko abatawe muri yombi bigeze kumubwirira mu ruhame ko uretse n’inka nta n’amase azigera atunga. Byarasakuje barabunga, ariko bikomeza kugenda byongera gututumba kugeza ubwo atemewe inka ihaka none hatarashira igihe yatemewe indi yari imaze nk’ibyumweru 2 ibyaye akamasa.”

Yakomeje avuga ko bategereje ibizava mu iperereza, abafashwe bahamwa n’icyaha bakaba bifuza ko baryozwa ubwo bugome bakomeje gukorera umuvandimwe wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré yemeje itabwa muri yombi ry’abo 3, anavuga ko n’ayo makimbirane aturuka ku nzangano n’ishyari ahari.

Yemeje kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri abatema izi nka z’uyu mwarimu n’impamvu yabyo.

Ati: “Inka yari iri aho isanzwe iba, umushumba uyitaho yagiye mu kabari, atashye ahagana saa sita z’ijoro asanga bayitemye umutsi w’inyuma w’ukuguru. Hafashwe 3 basanzwe bakekwa kubera amakimbirane bafitanye na nyirayo, ashingiye ku mashyari yo mu miryango yabo kuko avuga ko anakora ubukwe muri abo nta n’umwe wabutashye.”

Yakomeje ati: “Ibindi bizagaragazwa n’iperereza, ni ryo rizatubwira niba koko ari byo n’impamvu babikora cyangwa niba ari abandi bagizi ba nabi kuko bigaragara ko bamuhombya cyane. Inka ya mbere baherutse gutema yarabazwe iraribwa yahakaga, none n’iyi ntituzi niba ibaho, ifite akamasa. Murumva ko ahahombera cyane.”

Asaba abaturage kwirinda ibikorwa bibashora mu byaha kuko nubwo abantu hari ibyo baba batumvikanaho, aho kubikemurisha kwangiriza undi, ufite ikibazo yagana ubuyobozi bukamufasha kugikemura.

Yanabasabye kwirinda amashyari, buri wese agakora ibimuteza imbere kuko amahirwe Igihugu cyayabahaye, aho kwangiriza undi ngo ni uko hari icyo akurushije.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments